Ubuyobozi bw’ Ingabobz’ u Rwanda Rwanda, RDF bwashimye abasirikare bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ndetse n’abarangije amasezerano y’akazi bari bafitanye n’Ingabo z’u Rwanda, bubashimira umurava, ubwitange n’umurage basize mu kubaka igisirikare cy’umwuga.
Ni ubutumwa bwatangiwe mu muhango wo gusezerera abasirikare wabaye ku nshuro ya 14, wabereye ku Cyicaro Gikuru cya RDF ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo, ku wa 10 Nyakanga 2026.
Uyu muhango wayobowe na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, wari uhagarariye Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda.
Witabiriwe kandi n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, abayobozi bakuru b’igisirikare, abajenerali, abasirikare bakuru ndetse n’imiryango y’abasirikare basezerewe.

Bashimiwe uruhare bagize mu mateka y’u Rwanda
Mu ijambo rye ryari mu izina ry’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Minisitiri Marizamunda yashimye abasirikare basezerewe kubera umurimo w’ubwitange bakoreye igihugu.
Yagaragaje ko bagize uruhare rukomeye mu rugamba rwo kubohora igihugu, guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kongera kubaka u Rwanda nyuma y’amateka aruhije rwanyuzemo.
Yashimye kandi uruhare rwabo mu guhindura RDF igisirikare cy’umwuga, gifite ubushobozi kandi cyubahwa ku rwego mpuzamahanga, binyuze mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku isi ndetse n’ubutumwa bwo gufasha mu bufatanye hagati y’ibihugu.
Minisitiri Marizamunda yavuze ko ibikorwa byabo byasize umurage uzakomeza guha imbaraga ibisekuruza bizakurikiraho.
Yashimiye kandi abagore b’abasirikare basezerewe ku bufasha budacogora bagiye batanga, cyane cyane mu gihe abo bashakanye babaga bari mu butumwa bw’akazi, avuga ko na bo bagize uruhare rukomeye mu mikorere myiza y’imiryango y’abasirikare.

RDF yashimye uruhare rwabo mu gutoza abasirikare bashya
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yashimye abasirikare basezerewe ku ndangagaciro bagaragaje zirimo gukunda igihugu, ikinyabupfura n’ubunyamwuga.
Yavuze ko bagize uruhare rukomeye mu gutoza abasirikare bakiri bato, babatoza indangagaciro z’ingenzi za RDF, bikaba byarafashije mu gutegura abazakomereza ku murage wo kurinda ubusugire bw’igihugu.

Basezerewe biyemeje gukomeza gukorera igihugu
Mu izina ry’abasezerewe, Gen Maj (Rtd) Emmanuel Bayingana yavuze ko batewe ishema n’iterambere RDF imaze kugeraho.
Yashimye Perezida Kagame ku buyobozi bufite icyerekezo, avuga ko bwagize uruhare mu kubaka umuryango wa RDF ukomeye kandi wunze ubumwe.
Yavuze ko nubwo bagiye kuva mu mirimo ya gisirikare itaziguye, bazakomeza kwimakaza indangagaciro za RDF zirimo gukunda igihugu, kugira ikinyabupfura no gukorera igihugu, ndetse bagakomeza kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda.

Uyu muhango wasojwe no guha abasirikare basezerewe impamyabushobozi zigaragaza ko bashimiwe umurimo w’indashyikirwa n’ubwitange bagaragaje mu gihe bakoreraga Ingabo z’u Rwanda.













