Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (Rwanda Revenue Authority, RRA) cyatangaje ko u Rwanda rwakusanyije imisoro ingana na miliyari 3.956,4 Frw mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026, urenga intego yari yihaye ya miliyari 3.795,4 Frw ku rugero rwa 104%.
Aya makuru yatangarijwe mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa 8 Nyakanga 2026, aho ubuyobozi bwa RRA bwagaragaje ko uyu musaruro ushingiye ku izamuka ry’ubukungu, kurushaho kubahiriza inshingano zo gusora no kunoza uburyo bwo gukusanya imisoro.
Komiseri Mukuru wa RRA, Niwenshuti Ronald, yavuze ko amafaranga yakusanyijwe yiyongereyeho 27,7% ugereranyije n’umwaka w’ingengo y’imari wa 2024/2025.
Yagaragaje kandi ko imisoro yeguriwe inzego z’ibanze yakusanyijwe ingana na miliyari 137,9 Frw, bingana na 102,4% by’intego yari yateganyijwe.
Mu rwego rwo kwagura umubare w’abasora, handitswe abasora bashya 126.282, batanze imisoro igera kuri miliyari 15 Frw, mu gihe ibirarane by’imisoro byishyujwe byageze kuri miliyari 277 Frw.
Niwenshuti yavuze ko umuco wo gusora ku bushake ukomeje gushinga imizi mu Banyarwanda.
“Abaturarwanda bamaze kumva neza inshingano zo gusora no gusora neza, aho bigaragara ko igipimo cyo gusora ku bushake kigenda kizamuka. Ikindi ni izamuka ry’ubukungu, aho ibihembwe byose by’umwaka byagaragaje ko ubukungu bwazamutse ku rugero rwa 11%, bituma ishingiro ry’imisoro ryaguka.”
Yongeyeho ko umusoro ku nyongeragaciro (TVA) wazamutse bitewe n’izamuka ry’ubucuruzi, aho agaciro k’ibyacurujwe kiyongereyeho 23,7%, mu gihe ibikorwa bisoreshwa TVA byazamutseho 59,2%.

Mu bindi byagize uruhare mu izamuka ry’imisoro harimo ubwiyongere bw’inyungu z’ibigo by’ubucuruzi ku rugero rwa 22,9%, umusoro ku mishahara wazamutseho 16%, ndetse n’ibicuruzwa byanyuze muri gasutamo bisoreshwa byiyongera ku rugero rwa 29,6%.
Komiseri Mukuru wa RRA yavuze kandi ko ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko mashya y’imisoro ryatanze umusaruro urenze uwari uteganyijwe. Mu gihe hari hitezwe gukusanywa miliyari 259,2 Frw, hakusanyijwe miliyari 286,7 Frw, bingana na 110% by’intego.
Imisoro izunganira 61,6% by’ingengo y’imari ya 2026/2027
Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2026/2027, RRA yihaye intego yo gukusanya miliyari 4.640 Frw z’imisoro yo mu gihugu, mu gihe imisoro yeguriwe inzego z’ibanze iteganyijwe kugera kuri miliyari 165,9 Frw.
Aya mafaranga azunganira 61,6% by’ingengo y’imari ya Leta, agaragaza uruhare rukomeje kwiyongera rw’imisoro mu gutera inkunga gahunda z’iterambere ry’igihugu.
Niwenshuti yagize ati:
“Bigaragaza uruhare rukomeye kubahiriza inshingano zo gusora bigira mu guteza imbere imibereho myiza n’iterambere ry’Abaturarwanda.”
Yavuze ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2026/2027, RRA izashyira imbaraga mu kongera umubare w’abiyandikisha ku musoro, gukangurira abasora gutanga imenyekanisha ku gihe, kwishyura imisoro ku gihe no gutanga amakuru yuzuye kandi y’ukuri.
Inzego zizitabwaho by’umwihariko zirimo inganda, ubwikorezi n’ububiko, ikoranabuhanga n’itumanaho, uburezi, inyubako n’ubwubatsi, ndetse n’urwego rw’ubukerarugendo.
Ku rwego rwa gasutamo, hazibandwa ku gukurikirana abatumiza mu mahanga ibicuruzwa bifite ibyago byinshi byo kutubahiriza amategeko.
RRA yavuze kandi ko izakomeza kwegera abasora, kugeza imashini zitanga inyemezabuguzi za EBM ku basora bose bazikeneye no gukangurira abaguzi gusaba inyemezabuguzi ya EBM igihe cyose baguze ibicuruzwa cyangwa serivisi, mu rwego rwo kurushaho kongera ubunyangamugayo n’ubahirizwa bw’amategeko y’isoresha.









