Amagaju FC yatangaje ko yagize Nshimiyimana Canisius umutoza mukuru mushya, mu gihe azaba yungirijwe na Hakizimana Jean Baptiste wari usanzwe ari muri iyi kipe.
Ku wa Kabiri, tariki ya 7 Nyakanga 2026, ni bwo Amagaju FC yifashishije imbuga nkoranyambaga zayo itangaza abatoza bazayifasha mu mwaka w’imikino wa 2026/2027.
Nshimiyimana Canisius asimbuye Umubiligi Sghir Hammadi, wari waratangiye gutoza Amagaju FC muri Gashyantare 2026.

Mu mwaka w’imikino wa 2025/2026, Nshimiyimana Canisius yari umutoza mukuru wa Mukura Victory Sports FC, ayifasha gusoza shampiyona iri ku mwanya wa karindwi n’amanota 47.
Mbere yo kugirwa umutoza wa Mukura VS, yari yaratoje Amagaju FC mu bihe bitari byoroshye, aho ikipe yarwaniraga kutamanuka mu Cyiciro cya Kabiri.
Usibye kugena umutoza mukuru mushya, Amagaju FC yanatangaje ko yongereye amasezerano umutoza wungirije Hakizimana Jean Baptiste ndetse n’umutoza w’abanyezamu Maniraguha Nicolas.

Nyuma yo gutunganya iby’ abatoza, ubuyobozi bw’Amagaju FC bukomeje ibikorwa byo kubaka ikipe binyuze mu gushaka abakinnyi bashya bazafasha iyi kipe guhatana muri BK Pro League 2026/2027.

Mu bakinnyi bivugwa ko iyi kipe iri kwifuza harimo Fiston Poty Masimango, wakiniraga Muhazi United, ndetse n’umunyezamu Nicholas Sebwato, wari usanzwe akinira Mukura Victory Sports FC.









