Amarushanwa ya RDF Liberation Cup Tournament 2026 ahuza amakipe y’Ingabo z’u Rwanda mu mikino itandukanye ageze ahakomeye, aho hamaze kumenyekana amakipe azahatanira kugera ku mukino wa nyuma mu byiciro bitandukanye.
Mu mukino wa Volleyball, imikino ya ½ iteganyijwe ku wa Gatatu tariki ya 24 Kamena 2026 mu Kigo cya Gisirikare cya Kanombe. Umutwe w’Ingabo Zidasanzwe (Special Operations Force – SOF) uzacakirana n’Ishuri ry’Imyitozo ya Gisirikare rya Gabiro (CTC Gabiro), mu gihe ikipe y’Abasirikare barinda abayobozi bakuru b’Igihugu (Republican Guard – RG) izakina n’Urwego rushinzwe Ibikorwaremezo mu Ngabo z’u Rwanda (Engineer Command – Eng CMD).
Mu mukino wa Basketball, imikino ya ½ izakinwa ku wa Kane tariki ya 25 Kamena 2026. Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako (RMA Gako) rizahura n’Ikigo cy’Imyitozo ya Gisirikare cya Nasho (BMTC Nasho), mu gihe SOF izakina na 6 Air Group yo mu Ishami ry’Ingabo zirwanira mu Kirere (Rwanda Air Force – RAF). Iyi mikino izabera ku kibuga cy’Urwego rushinzwe Ibikorwaremezo mu Ngabo z’u Rwanda.
Kuri uwo munsi kandi hazakinwa imikino ya ½ mu mupira w’amaguru w’abagore izabera kuri Kigali Pelé Stadium, aho Military Health Services (MHS) izahura na 4 Infantry Division (4 Inf Div), mu gihe Military Police Brigade (MP BDE) izacakirana na RMA Gako.
Mu mupira w’amaguru w’abagabo, imikino ya ½ izatangira ku wa 26 Kamena 2026 kuri Kigali Pelé Stadium. Ikipe ya Republican Guard (RG), ari na yo yegukanye igikombe cya 2025, izakina na RMA Gako, mu gihe ku wa 27 Kamena BMTC Nasho izahura na Task Force Division (TF Div).
Abakunzi ba siporo mu Ngabo z’u Rwanda n’abaturage muri rusange bakomeje gukurikira aya marushanwa yateguwe mu rwego rwo kwizihiza ku nshuro ya 32 Umunsi Mukuru wo Kwibohora.
Ibikombe, imidari n’ibihembo by’abitwaye neza muri RDF Liberation Cup Tournament 2026 bizatangwa ku wa 3 Nyakanga 2026, umunsi umwe mbere y’ibirori byo kwizihiza Umunsi wo Kwibohora ku wa 4 Nyakanga.
Aya marushanwa amaze imyaka aba, akaba ari umwanya mwiza wo gushimangira ubusabane, ubuzima bwiza n’ubufatanye hagati y’abagize Ingabo z’u Rwanda, ndetse no guteza imbere impano za siporo mu nzego zitandukanye z’igisirikare.









