Iradukunda Aimable, uzwi cyane nka Yugi Umukaraza, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), aho akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya Mbabazi Shadia, wamamaye nka Shaddyboo, ku gahato.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yemeje aya makuru, agaragaza ko Yugi Umukaraza afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimironko mu gihe iperereza rikomeje ku byaha akekwaho.
Ibi bibaye nyuma y’uko Shaddyboo atanze ikirego avuga ko yasambanyijwe ku gahato n’uyu musore bahoze ari inshuti.
Nk’uko Shaddyboo yabisobanuriye itangazamakuru, ngo ku mugoroba wo ku wa 21 Kamena 2026, Yugi Umukaraza yamusuye iwe azanye amacupa abiri y’inzoga, barazisangira. Nyuma y’igihe basabana, yavuze ko yisanze yabuze ubwenge bitewe n’ubusinzi, hanyuma aza gukanguka asanga aryamanye na Yugi Umukaraza kandi yambaye ubusa.
Shaddyboo yavuze ko atigeze yemera kugirana imibonano mpuzabitsina na Yugi Umukaraza, ahubwo ko yamufatiranye mu ntege nke igihe yari yasinze.
Yagize ati: “Yugi yaje mu rugo turasangira, ariko sinzi ibyo yampaye kuko nisanze mbyutse nambaye ubusa, aryamye iruhande rwanjye. Numva ko yansambanyije.”
Yakomeje avuga ko iki kibazo cyamubabaje cyane, cyane ko ngo cyabaye mu gihe yari mu bihe by’imihango y’abagore, ndetse ko yahise amenyesha inzego zibishinzwe kugira ngo hakurikizwe amategeko.
Kugeza ubu, RIB yatangaje ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane ukuri ku byavuzwe muri iki kirego. Yugi Umukaraza na we afite uburenganzira bwo gufatwa nk’umwere kugeza igihe urukiko ruzaba rwemeje icyaha mu buryo bwa nyuma.
Icyemezo ku byaha akekwaho kizashingira ku musaruro w’iperereza n’inzira zose ziteganywa n’amategeko.










