Sosiyete y’u Rwanda ikora ingendo zo mu kirere, RwandAir, yatangaje ko yahagaritse gutwara abagenzi bava muri Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) na Sudani y’Epfo bajya muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), nyuma y’ingamba nshya zafashwe zo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Ebola.
Izi ngamba zatangajwe na UAE ku wa 6 Kamena 2026, aho iki gihugu cyahagaritse kwakira abaturage baturutse muri ibi bihugu ndetse gihagarika no gutanga visa kuri bo, mu rwego rwo kurinda abaturage bacyo icyorezo cya Ebola gikomeje kwibasira bimwe mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba no Hagati.
Mu itangazo ryashyizwe hanze, UAE yavuze ko izi ngamba zigamije kongerera imbaraga gahunda zayo zo gukumira no kwitegura guhangana n’icyorezo cya Ebola.
Mu kubahiriza aya mabwiriza, RwandAir yatangaje ko abagenzi baturutse muri Uganda, RDC na Sudani y’Epfo batazemererwa kurira indege zayo zigana muri UAE.
Iri tangazo ryasobanuye ko no ku bantu banyuze mu kindi gihugu ariko bakaba baturutse cyangwa baranyuze muri ibi bihugu, na bo batazemererwa gukora uru rugendo.
Icyakora, abaturage ba UAE ndetse n’abafite pasiporo z’abadipolomate bo bakomeje gusonerwa izi ngamba.
Abanyarwanda n’abanyamahanga batuye mu Rwanda bo baracyemerewe kujya muri UAE kuko kugeza ubu nta murwayi wa Ebola uragaragara mu Rwanda.
Mu minsi ishize, Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, yijeje Abanyarwanda ko igihugu cyiteguye bihagije guhangana n’iki cyorezo.
Yagize ati: “U Rwanda rwakajije ingamba zo gukumira, gukurikirana no kwita ku bakwandura icyo cyorezo kandi dufite icyizere ko twiteguye bihagije mu kurinda ubuzima bw’abaturage bacu hatabayeho guhagarika ibikorwa by’ubukungu n’imibereho isanzwe y’abaturage.”
Yakomeje ashimangira ko inzego z’ubuzima zikomeje gukurikirana iki cyorezo umunsi ku wundi no gutanga amakuru afasha abaturage kwirinda.
Izi ngamba zije nyuma y’uko RwandAir yari imaze iminsi mike isubukuye ingendo zijya muri UAE ku wa 1 Kamena 2026, nyuma y’amezi arenga atatu zari zimaze zihagaze kubera umutekano muke wari watewe n’intambara yahanganishije Amerika, Israel na Iran.
Kugeza ubu, RwandAir ikora ingendo eshanu mu cyumweru zijya muri UAE.
Virusi ya Ebola iri gukwirakwira muri aka karere ni iyo mu bwoko bwa Bundibugyo, aho muri RDC hamaze kugaragara abarwayi barenga 480 ndetse ikaba imaze guhitana abantu 86.
Muri Uganda, hamaze kwandura abantu 19, mu gihe babiri bamaze guhitanwa na yo.
Nubwo Sudani y’Epfo itaragaragaramo umurwayi wa Ebola, yashyizwe ku rutonde rw’ibihugu bigomba kwitonderwa kubera ko ihana imbibi na RDC na Uganda ndetse ikaba itarashyiraho ingamba zifatika zo gukumira iki cyorezo.
Virusi ya Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo yagaragaye bwa mbere muri Uganda hagati ya 2007 na 2008, yanduza abantu 149, ihitana 37. Yongeye kugaragara muri RDC mu 2012, aho yanduje abantu 57 ikica 29.









