Ikipe y’Igihugu ya Espagne yegukanye Igikombe cy’Isi cya 2026 nyuma yo gutsinda Argentine igitego 1-0 ku mukino wa nyuma wabereye kuri New York New Jersey Stadium muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku Cyumweru tariki ya 19 Nyakanga 2026.
Uyu mukino wasojwe n’ibirori by’akataraboneka byitabiriwe n’abayobozi bakomeye ku Isi ndetse n’ibyamamare mu muziki no ku mbuga nkoranyambaga.
Mbere y’umukino, IShowSpeed yasusurukije abafana aririmba indirimbo ye yise “World Cup”, akurikirwa n’abaraperi b’Abanyamerika Post Malone na Swae Lee.
Mu banyacyubahiro bitabiriye uyu mukino harimo Perezida wa Mexique Claudia Sheinbaum, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump n’umugore we Melania Trump, Minisitiri w’Intebe wa Canada Mark Carney, Umwami wa Espagne Felipe VI n’Umwamikazi Letizia, bari kumwe na Minisitiri w’Intebe wa Espagne Pedro Sánchez.
Espagne yihariye umukino
Espagne yatangiye umukino igenzura umupira kurusha Argentine, nubwo amakipe yombi yatangiranye ubushishozi bwinshi.
Igice cya mbere cyanditse amateka adasanzwe kuko Argentine yasoje iminota 45 idateye ishoti na rimwe rigana mu izamu, ibintu byari bibaye bwa mbere mu mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi kuva mu 1966.
Mbere y’uko igice cya mbere kirangira, myugariro Lisandro Martínez yagize imvune asimburwa na Nicolás Otamendi.
Mu gice cya kabiri, Espagne yakomeje gusatira, ariko umunyezamu Emiliano Martínez akora ibitangaza akuramo imipira 10 yashoboraga kuvamo ibitego.
Argentine yakomeje kugira ibibazo, ndetse Enzo Fernández aza guhabwa ikarita itukura, bituma ikipe ye ikina iminota y’inyongera ifite abakinnyi 10.
Ferran Torres yahesheje Espagne igikombe
Mu minota y’inyongera, ku munota wa 106, Ferran Torres yatsinze igitego rukumbi cy’umukino nyuma yo guhanganira bikomeye imbere y’izamu rya Argentine.
Iki gitego cyahesheje Espagne intsinzi ya 1-0 ndetse yegukana Igikombe cy’Isi ku nshuro ya kabiri mu mateka yayo, nyuma y’icyo yatwaye mu 2010 muri Afurika y’Epfo.
Yamal, Messi na Cubarsí bakoze amateka
Lamine Yamal yabaye umukinnyi wa mbere ukinnye umukino wa nyuma wa EURO n’uw’Igikombe cy’Isi atarageza ku myaka 19.
Yamal na Pau Cubarsí binjiye mu bakinnyi bake cyane bakinnye umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi batarageza ku myaka 19, basanga kuri uru rutonde Pelé (1958), Giuseppe Bergomi (1982) na Kylian Mbappé (2018).
Ku rundi ruhande, Lionel Messi yisanze ku rwego rumwe na Cafu, nyuma yo gukina umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi inshuro eshatu. Yanabaye umukinnyi wo mu kibuga hagati ukuze kurusha abandi wakinnye umukino wa nyuma w’iri rushanwa.
Abitwaye neza mu Gikombe cy’Isi
• Kylian Mbappé (u Bufaransa) yegukanye Urukweto rwa Zahabu nyuma yo gusoza irushanwa afite ibitego 10.
• Rodri (Espagne) yahawe Umupira wa Zahabu nk’umukinnyi mwiza w’irushanwa.
• Pau Cubarsí (Espagne) yahembwe nk’umukinnyi muto wahize abandi.
• Unai Simón (Espagne) umunyzamu yegukanye Gants d’Or (Golden Glove) nyuma yo gusoza imikino irindwi yose atarinjijwe igitego.
Agahimbazamusyi
Kubera kwegukana Igikombe cy’Isi, Espagne yahembwe miliyoni 50 z’Amadolari ya Amerika, yiyongeraho miliyoni 12 z’uduhimbazamusyi, yose hamwe angana na miliyoni 62 z’Amadolari (asaga miliyari 91,18 Frw).
Espagne isoje Igikombe cy’Isi cya 2026 yanditse amateka mashya, yongera kwiyerekana nk’imwe mu makipe akomeye ku Isi, mu gihe igisekuru gishya kiyobowe na Lamine Yamal na Pau Cubarsí gitangiye kwigaragaza nk’icyitezweho byinshi mu myaka iri imbere.










