Ku isaha ya saa kumi n’ebyiri n’iminota 44, nibwo umukino hagati ya Rayon Sports na Gor Mahia watangiye. Ni umukino watangiranye imbaraga nyinshi ku ruhande rwa Rayon Sports wabonaga abakinnyi bashya barimo gushaka kwiyereka aba Rayon kuri uyu munsi wabo.
Ku munota wa 3, Issa Djiguiba yakubise ipoto nyuma y’ishoti rikomeye ryari ritewe na Nizeyimana Mubarak ukurwamo n’aba myugariro ba Gor Mahia usanga aho ahagaze ateye ishoti umupira ukubita umutambiko uvamo.
Ku munota wa 15, ikipe ya Gor Mahia yatangiye gukina nyuma yo kubona ko Rayon Sports yatangiye kugabanya imbaraga nk’izo yatangiranye.
Ku munota wa 28, ikipe ya Rayon Sports yakoze impinduka nyuma y’imvune ya Boris Gbenou aza gusimburwa na Iradukaunda Elie Tatou. Iyi kipe n’ubundi yakomeje kugenda ikina icungana na Gor Mahia kuko wabonaga ikipe zombi zirimo kunganya gutambaza umupira hagati mu kibuga.
Ku munota wa 35, ikipe ya Rayon Sports yarokotse. Ni umupira wazamukanwe na Ebnezer Abukwaw atera ishoti rikomeye ariko Dande Junior aragoboka umupira awushyira muri Koroneri.
Ku munota wa 48, ikipe ya Rayon Sports yabonye igitego cya mbere gitsinzwe na Atisso Kodjo. Ni umupira mwiza wazamukanwe na Nizeyimana Mubarak aha umupira mwiza Atisso Kodjo acenga umuzamu ahita atsinda igitego cyiza.
Igice cya mbere cyarangiye ikipe ya Rayon Sports itsinze igitego 1-0. Ni Rayon Sports yatangiye neza ariko nyuma ikipe ya Gor Mahia iza kwitwara neza nayo igerageza gukina bitandukanye n’uko yatangiye.


Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga nyinshi cyane ku ruhande rwa Gor Mahia, yatangiye ihusha uburyo nyuma y’ikosa ryakozwe na Drissa Kouyate wari wagiyemo asimbuye wananiwe gufata umupira ariko abasore ba Rayon Sports bugarira, baratabara.
Ku munota wa 58, ikipe ya Rayon Sports yahushije uburyo bukomeye ku mupira wari ufitwe na Iradukunda Elie Tatou. Ni umupira muremure yahawe na Muderi Akbar awufunga neza, acenga rimwe ateye ishoti rikomeye umupira uca hanze gato y’izamu.
Muri iyi minota wabonaga ikipe ya Rayon Sports irimo kurusha cyane Gor Mahia nyuma y’impinduka zikomeye zakozwe hakinjira mu kibuga abarimo Nshuti Didier na Ndikumana Asmane.
Ku munota wa 67, ikipe ya Rayon Sports yakoze impinduka umutoza Haringingo Francis akuramo Atisso Kodjo, Ibrahim Djingrey, Issa Djiguiba na Nshimiyimana Emmanuel, yinjizamo Tony Kitoga, Muhoza Daniel na Nisingizwe Christian na Ndayishimiye Didier.
Ku munota wa 70, yongeye gukora impinduka umutoza akuramo Iradukunda Elie Tatou na Ndikumana Asmane wari wagiyemo asimbuye Nizeyimana Mubarak, yinjizamo Tambwe Gloire na Junior Kameni.
Iyi minota yaranzwe cyane no gusimbuza ku mpande zombi wabonaga abatoza barimo kugerageza gukoresha abakinnyi bose kugira ngo barebe abo bazajya bakoresha mu mwaka utaha w’imikino.
Mu minota itandatu y’inyongera ikipe ya Rayon Sports yatsinze igitego cya kabiri gitsinzwe na Nkundimana Fabio. Ni nyuma y’akazi gakomeye kakozwe na rutahizamu Junior Kameni wamuhaye umupira mwiza cyane, nawe atsinda igitego.
Umukino warangiye ikipe ya Rayon Sports itsinze ibitego 2-0. Ni umukino w’amateka kuko ikipe ya Rayon Sports nyuma y’igihe ikora Rayon Day ntabwo yari yarigeze itsinda umukino n’umwe nk’uko byagenze uyu munsi.
Umwaka ushize kuri Rayon Day, ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe na Younga Africans ibitego 3-1. Iyi ntsinzi ibonye imbere ya Gor Mahia n’imikinire ya Rayon Sports yanyuze cyane abakunzi bayo, ihura cyane n’ibyo yari imaze iminsi itegura. Iyi kipe imaze igihe mu karere ka Gicumbi ari naho igiye guhita isubira gukomeza kwitegura CECAFA Kagame Cup.









