Madamu Jeannette Kagame yitabiriye Ihuriro ry’Urubyiruko ryahuje abasaga 2.000, ryibanze ku gushaka ibisubizo birambye byo gukumira no kurandura inda ziterwa abangavu, ikibazo gikomeje kugira ingaruka zikomeye ku bana b’abakobwa no ku iterambere ry’igihugu.
Iri huriro ryitabiriwe n’urubyiruko, ababyeyi, abarera abana, abayobozi muri Guverinoma, abafata ibyemezo, abafatanyabikorwa mu iterambere, sosiyete sivili, abikorera n’imiryango ishingiye ku myemerere. Hibanzwe ku buryo bwo gushimangira uburere, guteza imbere ubuzima bw’imyororokere no gufasha urubyiruko gufata ibyemezo biboneye.
Umuyobozi wa Imbuto Foundation, Shami Elodie, yavuze ko gutera inda umwana w’umukobwa atari ikibazo cy’umuryango gusa, ahubwo ari ikibazo cy’igihugu cyose.
“Iyo umwana w’umukobwa atewe inda ni uguhekura igihugu. Ni ikibazo gishobora gukumirwa, kandi buri wese afite uruhare mu kugikumira.”
Yongeyeho ko muri iki gihe cy’ikoranabuhanga ari ngombwa ko ababyeyi n’abarera bamenya ibyo urubyiruko rureba, rwumva n’ibyo ruganiraho kugira ngo babafashe gufata ibyemezo bibubaka.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko buri mwaka abangavu barenga ibihumbi 23 baterwa inda, bingana n’abana basaga 60 buri munsi.
Yagaragaje ko abangavu babyara bafite ibyago byinshi byo guhura n’ibibazo by’ubuzima, ndetse n’abana babo bakagira ibyago byo kuvuka batagejeje igihe cyangwa kugwingira.
Dr. Nsanzimana yavuze ko ubushakashatsi bwa DHS 2025 bugaragaza ko abakobwa batarangije amashuri abanza bafite ibyago byo kubyara bikubye inshuro eshanu ugereranyije n’abarangije amashuri yisumbuye.
Yagaragaje kandi ibintu bitanu by’ingenzi bitiza umurindi inda ziterwa abangavu birimo: kutiga cyangwa guta ishuri, kutagira amakuru ahagije cyangwa kugira ay’ibinyoma, igitutu cy’ibigare, ubukene, n’ihohotera rishingiye ku gitsina.
Mu kiganiro cyagarutse ku kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye, Umuyobozi wa Isange One Stop Center, Shafiga Murebwayire, yavuze ko inda nyinshi ziterwa abangavu zituruka ku cyaha cyo gusambanya abana.
Yagaragaje ko ubutabera rimwe na rimwe budindizwa no kubura ibimenyetso bifatika, guhishira abakora ibyaha no gutanga amakuru atinze.
Dr. Cyprien Iradukunda we yavuze ko gukumira inda ziterwa abangavu bigomba gutangirira mu bwana, binyuze mu burezi no gutanga amakuru akwiye.
Mu kiganiro cyagarutse ku ruhare rw’umuryango, Pélagie Nyirajyambere yavuze ko nyuma yo kumenya ko umukobwa we atwite yabanje kubabara, ariko aza gusobanukirwa ko kuganira n’umwana no kumubera inshuti ari ingenzi kuruta kumuhana.
Naho Niyitegeka Jimmy, ukora muri gahunda ya Parent-Adolescent Communication (PAC) ya Imbuto Foundation, yashimangiye ko ibiganiro hagati y’ababyeyi n’abana ari imwe mu ntwaro zikomeye zo gukumira inda ziterwa abangavu.
Umuyobozi wa UNFPA mu Rwanda, Dr. Olugbemiga Adelakin, yashimye intambwe u Rwanda rumaze gutera mu guteza imbere ubuzima bw’urubyiruko, arusaba gukomeza kubyaza umusaruro amahirwe ruhabwa.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, yavuze ko buri mwaka havuka abana bangana n’abaturage b’umurenge umwe babyawe n’abangavu.
Yagize ati:”Nta mwana ukwiye kuvutswa uburenganzira bwo kugera ku nzozi ze kubera iki cyaha.”
Yashimangiye ko gukumira inda ziterwa abangavu bisaba uruhare rw’umuryango, ishuri, abaturage n’inzego za Leta, ariko cyane cyane ko ababyeyi bagomba kubanza kuba inshuti z’abana babo.
Yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge, inzoga, ibigare n’imyitwarire ishobora kubashyira mu kaga, ndetse no gutinyuka gutanga amakuru igihe bahuye n’ihohoterwa cyangwa bashutswe.
Muri iri huriro hanatangijwe ku mugaragaro inyoborabiganiro izifashishwa mu kwimakaza umuco wo kuganira mu miryango, hagamijwe gufasha ababyeyi n’abana kugirana ibiganiro bifasha gukumira inda ziterwa abangavu n’ibindi bibazo bibangamira imibereho y’urubyiruko.























