Ikipe ya Rayon Sports n’uruganda rwa SKOL Brewery Ltd basinyanye amasezerano mashya y’ubufatanye azamara umwaka umwe, afite agaciro karenga miliyoni 185 Frw.
Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa 24 Kamena 2026, nyuma y’uko andi yari amaze imyaka 12 ahuza impande zombi arangiye mu ntangiriro z’uku kwezi.
Nubwo SKOL itazongera kuba umuterankunga mukuru wa Rayon Sports, kuko uwo mwanya uzafatwa na Banki ya Kigali, izakomeza gukorana n’iyi kipe binyuze mu nkunga y’amafaranga, gukoresha ibikorwa remezo no gutanga uduhimbazamusyi hashingiwe ku musaruro w’ikipe.
Perezida w’Inzibacyuho wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yavuze ko impande zombi zagennye gukomeza urugendo rw’ubufatanye bwatanze umusaruro mu myaka 12 ishize.
Muri aya masezerano mashya, Rayon Sports izakomeza gukoresha ikibuga cyo mu Nzove ndetse inakomeze kwamamaza SKOL ku myambaro yayo, ku mbuga nkoranyambaga no mu mikino yakiriye.
Umuyobozi Mukuru wa SKOL, Eric Gilson, yavuze ko bishimiye gukomeza gukorana na Rayon Sports, agaragaza ko ubu bufatanye buzafasha impande zombi gukomeza gutera imbere.
Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko aya masezerano y’umwaka umwe azaba umwanya mwiza wo gukomeza kunoza imikoranire no kubaka ubufatanye burambye hagati y’iyi kipe n’uruganda rwa SKOL.
SKOL yatangiye gutera inkunga Rayon Sports mu 2014, iba umwe mu baterankunga b’ingenzi bagize uruhare mu rugendo rw’iyi kipe mu myaka isaga icumi ishize.













