Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame, yahaye ibihembo by’ishimwe abanyeshuri batatu bahize abandi mu mahugurwa yahawe ba ofisiye bakuru 108 baturutse mu bihugu 20 bya Afurika, yari amaze ibyumweru 46 atangirwa mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya RDF Command and Staff College riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze.
Mu muhango wo gusoza aya mahugurwa, Perezida Kagame yashimangiye ko icyizere Ingabo z’u Rwanda (RDF) zifitiwe n’Abanyarwanda ndetse n’abafatanyabikorwa bazo kitubatswe mu gihe gito, ahubwo cyaturutse ku myaka myinshi y’ubwitange, ikinyabupfura n’ubunyamwuga. Yasabye abarangije aya masomo gukomeza gusigasira no guteza imbere izo ndangagaciro.
Abarangije amahugurwa bakomoka mu bihugu 20 birimo u Rwanda, Bénin, Botswana, Burkina Faso, Ethiopia, Ghana, Guinée, Kenya, Malawi, Mali, Niger, Nigeria, Sénégal, Somalia, Sudani y’Epfo, Tanzania, Uganda, Zambia na Jordanie.
Mu bahawe ibihembo by’indashyikirwa harimo umusirikare wo muri Ghana, undi wo muri Kenya ndetse na Lt Col Walter Kageruka wo mu Ngabo z’u Rwanda, wabaye uwa mbere mu banyeshuri bose bitabiriye aya mahugurwa.
Perezida Kagame yavuze ko nubwo aba basirikare bageze muri iri shuri basanzwe bafite ubumenyi n’ubunararibonye mu kazi ka gisirikare, amasomo bahawe yabafashije kurushaho kwagura ubushobozi no kwitegura inshingano zisumbuye.
Yagize ati: “Mwaje hano muri inzobere zifite inararibonye none mugiye kugenda mufite ubumenyi bwagutse n’inshingano zisumbuye.”
Yashimiye kandi imiryango n’inshuti z’aba basirikare kubera uruhare rwazo mu kubashyigikira mu rugendo rw’akazi no gutanga serivisi z’umutekano.
Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko aya mahugurwa yateguwe kugira ngo afashe abayitabiriye guhangana n’ibibazo by’umutekano bigenda bihinduka kandi bikarushaho gukomera. Yasabye aba bayobozi ba gisirikare kurangwa n’ubushishozi mu gufata ibyemezo, kuko uko urwego rw’inshingano ruzamuka ari na ko ingaruka z’ibyemezo bafata ziyongera.
Ati: “Uburyo bwiza bwo gufata ibyemezo bwubakwa binyuze mu bunararibonye, ubufatanye no kwicisha bugufi abantu bakigira ku makosa no kuyakosora.”
Perezida Kagame yongeye gushimangira ko kugira intego ari imwe mu ndangagaciro zafashije RDF kugera ku rwego iriho uyu munsi. Yavuze ko ku Rwanda intego nyamukuru ari ukurinda abaturage no kubungabunga ubusugire bw’igihugu, ari na ko igihugu gikomeza inzira y’iterambere.
Yibukije abarangije aya mahugurwa ko ikizabapima atari gusa ubushobozi bwo kuyobora, ahubwo n’uburyo bazayoboramo abo bashinzwe. Yasabye buri umwe kuba urugero rwiza mu miyoborere, ubunyangamugayo n’imikorere inoze.
Ati: “Aho RDF igeze ubu ntabwo byapfuye kwizana. Byubatswe mu myaka myinshi binyuze mu gutanga serivisi z’ubwitange, ikinyabupfura n’ubunyamwuga. Ibi ni byo byagejeje ku cyizere igirirwa n’abaturage bacu n’icy’abafatanyabikorwa bacu. Izo nshingano na mwe zirabareba.”
Perezida Kagame yanagaragaje ko inzego z’umutekano zikomeje kugenda zihinduka bitewe n’iterambere ry’ikoranabuhanga ndetse n’ibibazo bishya by’umutekano bigenda bivuka, asaba aba basirikare gukomeza kwiga no kwiteza imbere kugira ngo bashobore kubihanganira.
Umuyobozi Mukuru wa University of Rwanda, Prof. Didas Kayihura Muganga, wari witabiriye uwo muhango, yasabye aba basirikare gukoresha ubumenyi bahawe mu guteza imbere amahoro, umutekano n’imiyoborere myiza mu bihugu byabo.
Ku ruhande rwe, Umuyobozi Mukuru wa RDF Command and Staff College, Brig Gen Andrew Nyamvumba, yavuze ko amasomo yatanzwe azafasha aba bayobozi ba gisirikare kuzuza neza inshingano zabo no kuba intangarugero mu nzego bazakoramo.
Yabashishikarije gukoresha ubumenyi bungutse mu guteza imbere impinduka nziza, gusangiza abandi ubunararibonye no kugira uruhare mu kubungabunga amahoro n’umutekano mu bihugu byabo ndetse no ku mugabane wa Afurika muri rusange.










CG Evariste Murenzi, Komiseri Mukuru w’ Urwego rw’ Igihugu rushinzwe igorora RCS, na Col (Rtd) Kabanda Kayigamba Pacifique, Umunyamabanga Mukuru w’ Urwego rw’ Igihugu rw’ ubugenzacyaha, RIB











