Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR 2024-2025) igaragaza ko ubujura ari bwo bwiganje mu byaha bikorerwa mu Rwanda, bukaba bugize 32% by’ibyaha byose. Bukurikirwa n’ibyaha byo gukubita no gukomeretsa, ubusinzi n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, gufata ku ngufu, iyezandonke n’ibindi.
Iyi mibare ni kimwe mu byagarutsweho mu mahugurwa y’iminsi itatu yateguwe na FOJO Media Institute binyuze muri Rwanda Media Programme (RMP), ashyirwa mu bikorwa na AFRI Media, agamije kongerera abanyamakuru ubumenyi ku gutara no gutangaza inkuru zirebana n’ubutabera n’ibyaha.
Aya mahugurwa yabereye muri RT5 Hotel mu Karere ka Kamonyi kuva ku wa 22 kugeza ku wa 24 Nyakanga 2026, ahuza abanyamakuru 22 baturutse mu bitangazamakuru byandika, radiyo na televiziyo.

Mu ijambo ritangiza aya mahugurwa, Marie Anne Dushimimana, uhagarariye FOJO Media Institute, yavuze ko Rwanda Media Programme ikorana n’ibitangazamakuru 17 byo mu Rwanda, ikabifasha kongerera ubushobozi abanyamakuru no kubaka ibitangazamakuru bikora kinyamwuga.
Yagize ati: “Intego y’aya mahugurwa ni ugufasha abanyamakuru kurushaho gukora kinyamwuga. Muri iki gihe buri wese ashobora gutangaza amakuru abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, ni ngombwa ko abanyamakuru b’umwuga bagira ubumenyi bwimbitse ku buryo bwo gutara no gutangaza inkuru z’ubutabera hubahirizwa amahame y’itangazamakuru.”
Yongeyeho ko kongerera abanyamakuru ubumenyi ku nkuru z’ubutabera ari ingenzi muri iki gihe, kuko amakuru akwirakwira vuba binyuze ku mbuga nkoranyambaga, bityo hakaba hakenewe abanyamakuru bafite ubushobozi bwo gutandukanya amakuru yizewe n’atizewe.
Inkuru z’ibyaha zisaba ubumenyi bwihariye
Umuyobozi wa AFRI Media, Solange Ayanone, yavuze ko bahisemo gutegura aya mahugurwa kuko inkuru z’ibyaha n’ubutabera zisaba ubumenyi bwihariye kugira ngo zitangazwe neza kandi zubahirize amategeko n’uburenganzira bwa muntu.
Yagize ati: “Ahari abantu ntihabura urunturuntu. Muri sosiyete hakorerwa ibyaha, ni yo mpamvu ari ingenzi ko abanyamakuru bamenya amategeko ahana ibyaha, uburyo bwo kubitangazaho inkuru ndetse n’uko bitwara ahabereye icyaha (crime scene).”
Yakomeje avuga ko abanyamakuru bagomba gusobanukirwa n’amategeko ahana ibyaha, bakamenya ibyo bagomba kwitwararika ndetse n’imyitwarire ikwiye kubaranga mu gihe bakora inkuru zirebana n’ubutabera.

Abanyamakuru basabwe kutabogama
Mu batanze amasomo harimo Me Jean Paul Ibambe, umunyamategeko wanabaye umunyamakuru imyaka, Marie Louise Uwizeyimana, umunyamakuru umaze imyaka isaga 20 mu mwuga akaba yaranize amategeko, na Jean Baptiste Micomyiza, impuguke mu itangazamakuru wize n’ubutabera mpuzamahanga.
Me Ibambe yasobanuriye abanyamakuru ibyiciro by’ibyaha, imikorere y’inzego z’ubutabera, inkiko zibiburanisha ndetse n’ibihano biteganywa n’amategeko.
Yabasabye kurangwa n’ubunyamwuga no kutabogama mu nkuru z’ubutabera.
Yagize ati: “Mukore inkuru zishingiye ku kuri. Mwe ntimuri abagenzacyaha, ntimuri abacamanza cyangwa abashinjacyaha. Inshingano zanyu ni ugutangaza amakuru nyayo kandi mu buryo bwa kinyamwuga.”

Mu masomo yatanzwe kandi hagarutswe ku byiciro by’ibyaha, imyitwarire y’abanyabyaha, ibitera abantu gukora ibyaha ndetse n’isesengura ry’imibare igaragaza uko ibyaha bikurikirana mu gukorwa mu Rwanda.
Ni muri urwo rwego hagaragajwe ko, nk’uko imibare ya NISR ibivuga, ubujura buza ku mwanya wa mbere mu byaha bikorerwa mu Rwanda, bugakurikirwa no gukubita no gukomeretsa, ubusinzi n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, gufata ku ngufu, iyezandonke n’ibindi.
Uburenganzira bwa muntu bugomba kubahirizwa
Mu kiganiro cye, Marie Louise Uwizeyimana yagarutse ku burenganzira bwa muntu mu nkuru z’ubutabera, asobanura ko umunyamakuru agomba kubahiriza uburenganzira bw’uregwa, urega ndetse n’abandi bose bagaragara mu nkuru.
Yanagarutse kandi ku ihungabana abanyamakuru bashobora guhura na ryo nyuma yo gukora inkuru zirebana n’ibyaha bikomeye, by’umwihariko izijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi, abasaba no kwita ku buzima bwabo bwo mu mutwe.

Ku ruhande rwe, Jean Baptiste Micomyiza yagarutse ku buryo bwo gukora inkuru zicukumbuye ku byaha n’ubutabera, ashimangira ko umunyamakuru agomba kwitondera amakuru atangaza kuko ashobora kugira ingaruka ku buzima bw’abantu ndetse no ku migendekere y’ubutabera.
Yagize ati:”Umunyamakuru ukora inkuru z’ubutabera agomba kumera nk’umuganga. Ntagomba kwihutira gutangaza amakuru kubera igitutu cya social media, ahubwo agomba kubanza kugenzura ukuri kwayo no gukurikira urubanza kugeza ku musozo.”
Yongeyeho ko umunyamakuru ukora inkuru z’ubutabera akwiriye gukurikirana urubanza kuva rutangiye kugeza rurangiye, akageza ku baturage imyanzuro yose yaruvuyemo aho guhagarara ku nkuru y’itangiriro gusa.

Abitabiriye bavuga ko bungutse ubumenyi buzabafasha kunoza akazi
Bizimana Emmanuel, umunyamakuru wa Radio na Television Isango Star, yavuze ko aya mahugurwa yamwunguye byinshi, cyane cyane ku bijyanye no kugenzura amakuru mbere yo kuyatangaza.
Yatanze urugero rw’impanuka zo mu muhanda, aho usanga hari igihe bamwe mu banyamakuru bihutira gutangaza umubare w’abahitanywe n’impanuka cyangwa bakemeza ko umuntu yapfuye kandi inzego zibishinzwe zitaratangaza amakuru yemewe.
Yagize ati: “Nize ko bidakwiye kwemeza ko umuntu yapfuye cyangwa gutangaza umubare w’abahitanywe n’impanuka mbere y’uko Polisi cyangwa izindi nzego zibishinzwe zitangaza amakuru yemewe. Ubumenyi nungukiye muri aya mahugurwa buzamfasha kurushaho gukora inkuru z’ubutabera mu buryo bwa kinyamwuga.”
Na Doreen Karungi, umunyamakuru ukorera Intego, yavuze ko aya mahugurwa yamwongereye ubumenyi buzamufasha kunoza inkuru z’ubutabera asanzwe akora.
Yagize ati:”Nsanzwe nkora inkuru zitandukanye z’ubutabera, ariko aya mahugurwa yanyeretse byinshi nkwiye kujya nonosora. Hari amahame n’uburyo bwo gukora inkuru ngiye kurushaho kujya nitaho cyane, kandi ndizera ko bizamfasha kurushaho gukora inkuru zifite ireme kandi zubahiriza amahame y’umwuga.”
Aya mahugurwa ari mu gahunda ya Rwanda Media Programme, igamije kongerera abanyamakuru ubushobozi bwo gukora inkuru zinoze, zubahiriza amahame y’itangazamakuru kandi zitanga umusanzu mu kubaka ubutabera bushingiye ku kuri, ku bunyamwuga no ku makuru yizewe.










