Abahanzi b’Abanyarwanda Nel Ngabo na Kivumbi King bagiye guhurira ku rubyiniro rumwe n’umuhanzi wo muri Nigeria CKay mu iserukiramuco rya AfrOstrava 2026, rizabera mu Mujyi wa Ostrava muri Czech Republic.
Iri serukiramuco riteganyijwe kuba ku wa 14 na 15 Kanama 2026, rikaba rihuza umuziki, umuco n’imbyino byo ku Mugabane wa Afurika n’ibindi bice by’Isi.
Abategura AfrOstrava bemeje ko Nel Ngabo, Kivumbi King na CKay bari mu bahanzi bazasusurutsa abazaryitabira. Ni ubwa mbere aba bahanzi babiri b’Abanyarwanda bazataramira muri Repubulika ya Czech.
CKay ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye muri Afurika no ku Isi, aho yamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo zirimo Love Nwantiti, Emiliana na Mmadu, zakunzwe ku rwego mpuzamahanga.
Nel Ngabo azitabira iri serukiramuco mu gihe anitegura kuzagaragara mu gitaramo cya Friends of Amstel, aho azahurira ku rubyiniro n’abahanzi barimo Diamond Platnumz, Ish Kevin, Bruce Melodie n’abandi.
Ku rundi ruhande, Kivumbi King azitabira AfrOstrava nyuma yo gusoza ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival, aho yari amaze iminsi azengurukana n’abahanzi batandukanye mu Turere tw’ u Rwanda.
AfrOstrava ni iserukiramuco rimaze kumenyekana mu Burayi kubera guhuza abakunzi b’umuziki nyafurika, cyane cyane abatuye muri Repubulika ya Czech no mu bindi bihugu by’u Burayi. Uretse ibitaramo by’umuziki, riba ririmo ibikorwa bitandukanye byo kumurika umuco nyafurika, imbyino gakondo, ibiribwa n’ibindi bikorwa bigamije kwimakaza umuco wa Afurika.










