BREAKING

Imyidagaduro

Umuraperi Khalfan n’umugore we Oxygen bibarutse

Umuraperi Nizeyimana Odo uzwi nka Khalfan n’umugore we, umuhanzikazi Irumva Jeanne d’Arc uzwi nka Oxygen, bibarutse umwana wabo w’imfura w’umukobwa.

Aya makuru yemejwe na Khalfan mu kiganiro yagiranye na IGIHE, aho yavuze ko umuryango wabo uri mu byishimo nyuma yo kwakira uyu mwana.

Ati: “Ni byo, ni impamo. Mu minsi ishize twibarutse umwana w’umukobwa. Ubu ibyishimo ni byose mu muryango wacu.”

Khalfan yavuze ko kuba yabaye umubyeyi ari kimwe mu bintu bikomeye kandi by’agaciro byamubayeho mu buzima bwe.

Ati: “Kuva navuka, nibaza ko iki ari cyo kintu gikomeye kimbayeho mu buzima bwanjye. Ubu ndi kwitwa papa w’umuntu, kandi nkomeje kubishimira Imana.”

Umuraperi Khalfan n’umugore we Oxygen bibarutse umwana w’umukobwa.

Urukundo rwa Khalfan na Oxygen

Mu Kanama 2025 ni bwo hatangiye kumenyekana amakuru y’urukundo rwa Khalfan na Oxygen, nyuma baza gutangira kubana nk’umugabo n’umugore.

Khalfan ni umwe mu baraperi bamaze igihe bafite izina rikomeye mu muziki nyarwanda, mu gihe Oxygen na we azwi mu myidagaduro, cyane cyane muri sinema n’umuziki.

Oxygen yamamaye cyane muri filime Umuruho Wanjye ya Kimenyi yamenyekanye cyane ku rubuga rwa TikTok, ndetse afite n’indirimbo zitandukanye zirimo Adamu It’s Okay, Promise, Mundeke, Nineza na Like Single.

Khalfan na Oxygen bakomeje kwakira ubutumwa bw’ababifuriza ibyiza nyuma yo gutangaza ko bibarutse imfura yabo.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts