Umunyarwenya akaba n’umunyabigwi ku mbuga nkoranyambaga, Enock Uwizeye uzwi nka Kagarara, yahawe imodoka yo mu bwoko bwa KIA Sportage ndetse n’igishoro cya miliyoni 7,5 Frw (5,000$) n’umunyamerika Ashton Hall wamamaye ku mbuga nkoranyambaga kubera amashusho y’imyitozo ikomeye akora.
Ibi byabaye ku wa 10 Nyakanga 2026 ubwo Ashton Hall, Kagarara uzwi kandi nka Ashton Small, ndetse na Indian Ashton Hall bari mu rugendo rwo kuzenguruka ibice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali mu bikorwa byo kumenyekanisha Afurika.
Urugendo rwabo rwibanze ku siporo n’imyidagaduro
Mu gitondo cyo ku wa 10 Nyakanga 2026, Ashton Hall na bagenzi be basuye BK Arena aho bakinnye umukino wa Basketball n’abo bahasanze.
Aho ni ho bahuriye kandi na Iradukunda Wilson uzwi nka Rutambi ku mbuga nkoranyambaga, watanze ikizamini cyo guhangana na Ashton Hall mu gukurura moto ebyiri zigenda.
Mu gihe Ashton Hall yashoboye iki kizamini, Indian Ashton Hall we cyaramunaniye. Ku rundi ruhande, Ashton Small (Kagarara) yatsinze Rutambi mu irushanwa rya “pompage”, akomeza gushimangira izina rye mu bakora iyi siporo.
Nyuma ya BK Arena, bakomereje kuri Stade Amahoro, bahava bajya muri Zaria Court, aho bahuriye na Mudahigwa Emmanuel uzwi nka Fils, na we wahisemo kwiyita “Ashton Big”.
Kagarara yatunguwe n’impano yahawe
Basoreje urugendo rwabo muri Kigali Universe, ari na ho Ashton Hall yatunguye Kagarara amuha imodoka ya KIA Sportage ndetse na cheque ya 5,000$.
Kagarara yagaragaje ibyishimo n’amarangamutima menshi nyuma yo guhabwa izi mpano, avuga ko ari ikimenyetso cy’ubufatanye n’ubucuti bwihariye amaze kugirana na Ashton Hall.
Ashton Hall yavuze ko mbere yo kumenya Ashton Small atari azi byinshi ku Rwanda, ariko ko ari we wamufashije kumenya iki gihugu n’impano z’Abanyarwanda.
Ati: “Mvugishije ukuri, mbere ntabwo nari nzi u Rwanda. Ni Ashton Small watumye ndumenya.”
Uburyo Kagarara yamamaye ku rwego mpuzamahanga
Ku wa 16 Kamena 2026, Kagarara yasangije abamukurikira amashusho atumiramo Ashton Hall gusura u Rwanda no kwibonera impano zidasanzwe z’Abanyarwanda bafite ubumuga.
Kuva icyo gihe, izina rya Kagarara ryatangiye kwamamara cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho kuri ubu afite abarenga ibihumbi 300 bamukurikira kuri Instagram.
Kwamamara kwe kwihuse bigizwemo uruhare runini n’ urugendo amaze iminsi akorana na Ashton Hall, wamamaye kubera amashusho agaragaza imyitozo ikomeye akora, cyane cyane iyo kwiruka.
Ashton Hall aherutse gutangaza ko afite gahunda yo gufasha Ashton Small kugera ku bamukurikira miliyoni imwe kuri Instagram ndetse no kumushyigikira mu bindi bikorwa bye.
U Rwanda ni igihugu cya gatanu Ashton Hall agezemo mu rugendo rwe rwo kuzenguruka Afurika, nyuma ya Ghana, Cameroun, Nigeria na Bénin.















