Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame, yasabye urubyiruko rwitabiriye Itorero Indangamirwa icyiciro cya 16 kurinda ibyo igihugu cyagezeho no kwirinda ko byasubira inyuma, agaragaza ko ahazaza h’u Rwanda kari mu biganza byarwo.
Yabitangaje kuri uyu wa 28 Nyakanga 2026, ubwo yagiranaga ibiganiro n’Intore 769 ziri gutorezwa mu Kigo cy’Imyitozo cya Gisirikare cya Gabiro, giherereye mu Karere ka Gatsibo.
Perezida Kagame yavuze ko igihe cyo gutwara inshingano z’ejo hazaza ari icy’urubyiruko, arusaba kwakira izo nshingano no gukomeza kubaka igihugu.
Yagize ati: “Ubu navuga ko igihe ari icyanyu, ni mwebwe turiho tureba ubu. Twebwe turabyina tuvamo. Iyo ubyina uvamo rero uribaza uti ‘ukurikiye ni nde?’… Igisubizo ni mwebwe. Mwabyanga, mwabikunda.”
Yaburiye uru rubyiruko ko nirudafata iya mbere mu kubungabunga ibyagezweho, ibyo igihugu cyubatse bishobora gusenyuka.
Yagize ati: “Tubasize bameze bate? Barakomeje inzira nziza bavukiyemo, ababyeyi babo babasigiye cyangwa se byose byakozwe byapfuye ubusa?… Ntimuzabikore rwose ndabasabye. Muramenye mutazakora ishyano.”
Perezida Kagame yagaragaje ko amateka y’u Rwanda agaragaza uburyo ibihugu bishobora gusenyuka iyo abaturage batarinda indangagaciro, bakabura ikinyabupfura n’ubushake bwo guharanira ibyiza rusange.
Yasabye urubyiruko gukomeza kwigira ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kuyakuramo amasomo azafasha igihugu kwirinda kongera kugwa mu bihe nk’ibyo.
Mu kiganiro yagiranye n’Intore, Perezida Kagame yanagarutse ku rugendo rwe nk’impunzi, avuga ko atigeze yemera ko Abanyarwanda bakomeza kwamburwa uburenganzira bwo gutaha mu gihugu cyabo.
Yasobanuye ko kuva akiri muto yabaye impunzi muri Uganda, aho yatangiye gutekereza uburyo ikibazo cy’impunzi cyakemuka, kugeza afatanyije na bagenzi be gutangiza urugamba rwo kubohora igihugu.
“Uwo nari mfitanye ikibazo na we ni uwagombaga kugena uburenganzira bwanjye mu gihugu cyanjye, akabumbuza. Uwo twagombaga guhangana, ni ko byagenze.”
Yibukije urubyiruko ko gukoresha intwaro atari intego ubwayo, ahubwo ko bikorwa gusa igihe inzira zose z’amahoro zanze kandi uburenganzira bw’abaturage bukomeje guhonyorwa.
Perezida Kagame kandi yashimangiye ko iterambere ry’u Rwanda rizava ku bushake bw’Abanyarwanda ubwabo, aho gutegereza ko rizaturuka ahandi.
Mu ijambo rye, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Jean Damascène Bizimana, yavuze ko Intore 769 z’icyiciro cya 16 zisanga izindi 5.216 zamaze gutozwa mu byiciro 15 byabanje.
Yagaragaje ko iki cyiciro cyabereye bwa mbere mu Kigo cy’Imyitozo cya Gabiro kandi ko umubare w’abitabiriye wikubye hafi kabiri ugereranyije n’uwo mu byiciro byabanje.
Dr. Bizimana yavuze ko inyigisho bahawe zibafasha kumva ko ibisubizo by’ibibazo igihugu gihura na byo bigomba gushakirwa mu mbaraga n’ubushobozi bw’Abanyarwanda ubwabo.
Icyiciro cya 16 cy’Itorero Indangamirwa kigizwe n’Intore 769 zituruka mu byiciro bitandukanye birimo Abanyarwanda baba cyangwa biga mu mahanga, abanyeshuri bo mu mashuri mpuzamahanga yisumbuye, abo muri za kaminuza ndetse n’abitwaye neza ku Rugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 13.










