Mount Meru Group yasinyanye amasezerano na Vivo Energy azayihesha uburenganzira bwo kugura ibikorwa bya Vivo Energy mu Rwanda, birimo station zirenga 40 zicuruza ibikomoka kuri peteroli.
Vivo Energy ni yo isanzwe icunga station zikoresha ikirango cya Engen mu Rwanda.
Aya masezerano yatangajwe ku wa 27 Nyakanga 2026, akubiyemo kugura imigabane Vivo Energy ifite muri Vivo Energy Rwanda ndetse no muri Vivo Energy Malawi.
Mu gihe iri gurwa rizaba ryemejwe n’inzego zibishinzwe, Mount Meru izanegukana station zirenga 50 Vivo Energy ifite muri Malawi, ndetse ifate n’ibikorwa byo gucuruza no gukwirakwiza ibikomoka kuri peteroli n’amavuta akoreshwa mu binyabiziga, imashini n’inganda muri ibyo bihugu byombi.
Icyakora, ubu bucuruzi ntiburaba ntakuka kuko bugomba kubanza kwemezwa n’inzego zibishinzwe no kuzuza ibisabwa byose n’amategeko. Biteganyijwe ko iyo gahunda ishobora gufata amezi menshi.
Mu gihe amasezerano atararangira burundu, Vivo Energy Rwanda na Vivo Energy Malawi bizakomeza gukora nk’uko bisanzwe, bikomeza gutanga serivisi ku bakiliya nta mpinduka.

Vivo Energy yavuze ko yahisemo Mount Meru Group kubera ubunararibonye ifite ku masoko yo mu Rwanda no mu karere, ubushobozi bwayo mu ishoramari ndetse n’icyerekezo cyo guteza imbere ibikorwa by’ubucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli mu gihe kirekire.
Umuyobozi muri Mount Meru Group, Atul Mittal, yavuze ko kwagura ibikorwa muri Rwanda na Malawi bizajyana no kongera ishoramari, kunoza serivisi no gukomeza kubaka umubano mwiza n’abakiliya, abakozi n’abafatanyabikorwa, harimo no kwita ku kurengera ibidukikije.
Ku ruhande rwa Vivo Energy, Umuyobozi Mukuru wayo, Stan Mittelman, yavuze ko iki cyemezo kidashingiye ku mikorere mibi y’iyi sosiyete muri ibyo bihugu, ahubwo ko Mount Meru ifite ubushobozi n’uburambe bwo gukomeza guteza imbere ibyo bikorwa.
Mount Meru Group yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2007, mu gihe muri Malawi yatangiyeyo ibikorwa mu 2013. Kugeza ubu ikorera mu bihugu birenga 15 bya Afurika, ikagira station zirenga 330 zikoresha ikirango cya Meru.
Ibikorwa byayo birimo gucuruza no gukwirakwiza ibikomoka kuri peteroli, gaz ikoreshwa mu ngo, amavuta ya moteri, amavuta y’indege n’ibikomoka kuri peteroli bikoreshwa n’inganda. Ifite kandi ibikorwa mu gutunganya amavuta aribwa, ubuhinzi, ubwikorezi n’ubucuruzi bw’ibicuruzwa bitandukanye, aho ifite amakamyo arenga 1.000.
Ku rundi ruhande, Vivo Energy ikorera mu masoko 29 yo muri Afurika, ikagira station zirenga 4.200, nyinshi muri zo zikoresha ibirango bya Shell na Engen.









