BREAKING

Imyidagaduro

Urban Boys igiye gukorera igitaramo muri Zaria Courts

Nyuma y’igitaramo itegerejwemo muri MTN Iwacu Muzika Festival i Rubavu ku wa 1 Kanama 2026, itsinda rya Urban Boys ryamaze kwemeza ko rizongera gutaramira i Kigali ku wa 8 Kanama 2026.

Abagize Urban Boys bageze i Kigali ku wa 22 Nyakanga 2026, bahita batangira imyiteguro y’igitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival. Ni ubwa mbere iri tsinda ryongeye guhurira ku rubyiniro nyuma y’imyaka umunani ridataramana ari abahanzi batatu.

Igitaramo kizabera i Kigali kizaba kigamije kwizihiza isabukuru y’umwaka umwe Zaria Courts imaze ifunguwe.


Urban Boys igiye gukorera igitaramo muri Zaria Courts

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Safi Madiba yavuze ko bishimiye kongera kubona amahirwe yo guhurira n’abakunzi babo mu bitaramo bitandukanye.

Yagize ati: “Twe muri kamere yacu twifuza gutaramana n’abakunzi bacu aho bari hose. Ni amahirwe kuba Zaria Courts yaratwiyambaje, bikaduha andi mahirwe yo kongera gutaramana n’abakunzi bacu b’i Kigali.”

Safi Madiba yongeyeho ko uretse ibi bitaramo bibiri byamaze kwemezwa, Urban Boys iri mu biganiro n’abategura ibindi bitaramo, bityo hakaba hari amahirwe menshi ko abakunzi bayo bazayibona kenshi mu minsi iri imbere.

Iki gitaramo cyiswe “Replay Vol. 1”. Itike yo kwinjira ni 7.000 Frw ku myanya isanzwe na 15.000 Frw ku myanya y’icyubahiro.

Muri iki gitaramo, Urban Boys izasangiza urubyiniro n’umuhanzi Amalon. Imiziki izavangwa na Selekta Faba, mu gihe Lucky Nzeyimana azaba ari umushyushyarugamba (MC).

Urban Boys yaherukaga gutaramana ari abahanzi batatu mu mwaka wa 2017, mu gitaramo cyabereye i Rubavu cyo gusezera Safi Madiba mbere y’uko ajya gukora ubukwe bwe. Kongera guhura kw’iri tsinda byakiriwe neza n’abakunzi baryo, bakomeje kugaragaza amatsiko yo kongera kuribona ku rubyiniro.

 

 

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts