BREAKING

AmakuruPolitiki

Perezida Kagame yaganiriye n’abakada bakuru ba FPR-Inkotanyi

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba na Chairman wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame, yagiranye ibiganiro n’abakada bakuru b’Umuryango FPR-Inkotanyi, byibanze ku mateka y’uyu muryango, indangagaciro zawo ndetse n’uruhare wagize mu rugendo rw’iterambere rw’u Rwanda.

Nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, ibi biganiro byabereye muri Intare Arena ku wa 27 Nyakanga 2026, bikaba byitabiriwe n’abakada bakuru ba FPR-Inkotanyi.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, Perezida Kagame yashimangiye akamaro ko gukomeza kubahiriza indangagaciro z’umuryango zirimo gushyira umuturage ku isonga, imiyoborere myiza no kubazwa inshingano, mu rwego rwo kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’intego zigamije gukomeza guteza imbere igihugu.

FPR-Inkotanyi yashinzwe mu 1987, ikomotse ku ivugururwa ry’Umuryango Rwandan Alliance for National Unity (RANU), wari washinzwe mu 1980 ugamije gushakira umuti ikibazo cy’impunzi z’Abanyarwanda zari zimaze imyaka myinshi mu buhungiro.

Perezida Kagame yaganiriye n’abakada bakuru ba FPR-Inkotanyi

Mu 1987, RANU yiyemeje kwivugurura no kongera imbaraga mu bukangurambaga bwo gushaka abayoboke no gutegura urugendo rwo gutahuka kw’impunzi. Muri uwo mwaka hafunguwe Ishuri ry’Abakada, ryigishaga abanyamuryango amateka y’umuryango, intego zawo n’uburyo bwo kuzigeraho.

Ubwo bukangurambaga bwakorewe mu bihugu bitandukanye byari bicumbikiye impunzi z’Abanyarwanda birimo Uganda, u Burundi, Tanzania, Kenya na Zaire. Mu Nteko Rusange yabaye mu Ukuboza 1987 ni bwo hafashwe icyemezo cyo guhindura izina rya RANU, ryitwa Front Patriotique Rwandais (FPR) Inkotanyi.

Nyuma yaho, abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bashinze umutwe wa gisirikare wa Rwandan Patriotic Army (RPA), watangiye urugamba rwo kubohora igihugu ku wa 1 Ukwakira 1990. Uru rugamba rwayobowe mu ntangiriro na Fred Gisa Rwigema, nyuma yo kwitaba Imana asimburwa na Paul Kagame, warugejeje ku ntsinzi no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nyuma yo kubohora igihugu, FPR-Inkotanyi yashyize imbere gahunda yo kongera kubaka u Rwanda, ishingiye ku bumwe bw’Abanyarwanda, imiyoborere ishyira umuturage ku isonga no kubazwa inshingano.

Imibare igaragaza ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubukungu bw’u Rwanda bwari bwaragabanutse cyane, aho mu 1995 ingengo y’imari y’igihugu yari miliyari 56 Frw gusa, mu gihe inkunga z’amahanga zarenze 90% byayo. Umusaruro ku muturage na wo wari ku rwego rwo hasi cyane.

Mu myaka yakurikiyeho, ubukungu bw’u Rwanda bwakomeje kwiyongera ku mpuzandengo ya 7% kugeza kuri 8% buri mwaka. Mu 2025, Umusaruro Mbumbe w’Igihugu wazamutse ku kigero cya 9,4%, ugera kuri miliyari 23.387 Frw, uvuye kuri miliyari 19.918 Frw mu 2024.

Ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2026/2027 na yo yageze kuri miliyari 7.796,3 Frw, izamukaho 12% ugereranyije n’ingengo y’imari ivuguruye ya 2025/2026 yari miliyari 6.952,1 Frw. Muri iyo ngengo y’imari, inguzanyo z’amahanga ziteganyijwe kugera kuri miliyari 1.974,1 Frw.

U Rwanda kandi rwateye intambwe mu mibereho myiza y’abaturage, aho icyizere cyo kubaho cyazamutse kiva hafi ku myaka 28 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kikagera hafi ku myaka 70 muri iki gihe, kimwe mu bimenyetso bigaragaza impinduka igihugu cyagezeho mu myaka irenga 30 ishize.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts