Umuhanzi Uworizagwira Florien, uzwi cyane nka Yampano, kuri uyu wa 23 Kamena 2026 yaburanye ubujurire bwe mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, asaba ko yafungurwa by’agateganyo agakurikiranwa ari hanze aho gukomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo nk’uko byategetswe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.
Mu iburanisha ryabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, Yampano n’umwunganizi we mu mategeko bagaragaje ko batishimiye icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, bavuga ko hari ingingo zitahawe agaciro uko bikwiye.
Uruhande rwa Yampano rwagaragaje ko urukiko rwirengagije imbabazi yahawe n’umugore we ku byaha byo gukubita no gukomeretsa ku bushake ndetse n’icyo kwangiza ikintu cy’undi. Banagaragaje ko ku birebana n’icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, yari yaratangiye urugendo rwo kubireka aho yari yaramaze kwijyana kwa muganga kugira ngo afashwe kubivamo.
Umunyamategeko we yavuze ko kuba Yampano yarafashe icyemezo cyo kwijyana kwa muganga ku bushake byerekana ubushake bwo kwikosora no guhindura imibereho ye.
Yagize ati: “Twari tugize Imana tubona umuntu wijyana kwa muganga ku bushake, ubundi benshi usanga bahisha ko bakoresha ibiyobyabwenge.”
Yongeyeho ko uwo yunganira ari ubwa mbere ageze imbere y’ubutabera akurikiranyweho ibyaha, bityo ko ibyo byakagombye gufatwa nk’impamvu yoroshyacyaha.
Mu ijambo rye imbere y’urukiko, Yampano yavuze ko igihe amaze afunzwe cyamubereye isomo rikomeye ndetse agaragaza ko yiteguye guhinduka.
Ati: “Iminsi maze muri gereza hari icyo yanyigishije, nkaba nsaba imbabazi nanatakamba.”
Yavuze kandi ko we n’umugore we biyemeje gukemura amakimbirane yabo no kongera kubaka urugo rushingiye ku rukundo, ubwumvikane n’ubufatanye.
Ku birebana n’ibiyobyabwenge, Yampano yasobanuye ko kuba yarageze kwa muganga ku bushake ari ikimenyetso cy’uko yari yatangiye urugendo rwo kubireka burundu, asaba urukiko kumuha amahirwe yo gukomeza kwivuza ari hanze.
Ku ruhande rw’Ubushinjacyaha, hagaragajwe ko nubwo umugore wa Yampano yamuhaye imbabazi, ibyo bidakuraho ko ibyaha bikurikiranwa n’amategeko byaba byararangiye.
Ubushinjacyaha bwibukije urukiko ko amategeko ateganya ibyaha bimwe bishobora guhagarikwa iyo uwakorewe icyaha atanze imbabazi, ariko ko ibyaha byo gukubita no gukomeretsa ku bushake cyangwa kwangiza ibintu by’undi bitari muri ibyo.
Bwasabye urukiko kudahindura icyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, buvuga ko gukurikiranwa afunzwe ari bwo buryo bwizewe bwo gukumira ko yakongera gukora ibyaha birimo n’icyo gukoresha ibiyobyabwenge.
Mu iburanisha kandi, Yampano yagaragaje ko afite abantu batatu bemeye kumwishingira. Perezida w’Inteko Iburanisha yasabye ko imyirondoro yabo yinjizwa muri sisiteme ikoreshwa n’inkiko kugira ngo izasuzumwe.
Urukiko rwatangaje ko icyemezo ku bujurire bwa Yampano kizasomwa ku wa 26 Kamena 2026 saa cyenda z’umugoroba.
Niba urukiko rwemeye ubujurire bwe, ashobora gukurikiranwa ari hanze; rutabyemeye agakomereza igihe cy’igifungo cy’agateganyo yari yarategetswe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.










