BREAKING

AmakuruImyidagaduroUbutabera

Shaddyboo yareze Yugi Umukaraza kumusambanya ku gahato

Umunyamideli akaba n’umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bazwi cyane mu Rwanda, Shaddyboo, yatangaje ko yagejeje ikirego ku Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), asaba ko hakorwa iperereza ku musore Iradukunda Aimable uzwi nka Yugi Umukaraza, amushinja kumusambanya ku gahato.

Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, Shaddyboo yavuze ko yahuye n’ihohoterwa rikomeye mu ijoro ryo ku wa 21 Kamena 2026, ubwo uyu musore yari yaje kumusura iwe mu rugo.

Yagize ati: “Ejo nijoro nagize ikibazo gikomeye cyane. Umuntu nari nsanzwe nzi kuva kera yaje mu rugo rwanjye. Natekereje ko yari aje gushaka uko twiyunga, ariko nahuye n’ihohoterwa.”

Yakomeje asaba inzego zibishinzwe gukurikirana iki kibazo kugira ngo ukuri kumenyekane ndetse ubutabera bukore akazi kabwo.

Shaddyboo yavuze ko Yugi Umukaraza yageze iwe yitwaje amacupa abiri y’inzoga, barasangira nk’inshuti zisanzwe. Avuga ko nyuma yaho atazi neza ibyabaye, ariko ngo yaje kubyuka asanga baryamanye kandi yambaye ubusa, ibintu byatumye akeka ko yasambanyijwe atabizi kandi atabyemeye.

Yagize ati: “Yugi yaje mu rugo turasangira, ariko sinzi ibyo yampaye kuko nisanze mbyutse nambaye ubusa, andyamye iruhande. Numva ko yansambanyije.”

Shaddyboo yavuze ko ibyo byamubabaje cyane, cyane cyane ko ngo atari ibintu bari bumvikanyeho cyangwa byabaye ku bwumvikane bw’impande zombi.

Yagaragaje kandi ko nyuma yo kubwira Yugi Umukaraza ibyo akeka ko byabaye, uyu musore yahise ava iwe afite ubwoba, ariko ko yizeye ko ubutabera buzafasha ukuri kumenyekana.

Mu butumwa bwe, Shaddyboo yasobanuye ko kubera ihungabana yatewe n’iki kibazo, kuri ubu atabasha gukora ibikorwa bye bisanzwe cyangwa gusohoka nk’uko yari asanzwe abigenza.

Ati: “Nta muntu ukwiye kubaho afite ubwoba, kandi buri wese akwiye guhabwa umwanya wo kumvwa mu cyubahiro no mu bwubahane. Ubutabera ni ingenzi, ukuri ni ingenzi, agaciro k’umuntu ni ingenzi.”

Shaddyboo yareze Yugi Umukaraza kumusambanya ku gahato

Kugeza ubu, nta tangazo riratangazwa n’inzego z’ubutabera cyangwa RIB ryemeza ko hatangiye iperereza kuri iki kirego.

Ku rundi ruhande, Yugi Umukaraza ntaravuga kuri ibi birego. Igihe ibitangazamakuru bitandukanye byageragezaga kumubaza icyo abivugaho, ntibyabashije kumubona cyangwa ngo yitabe telefoni ze.

Mu mategeko y’u Rwanda, umuntu wese ushinjwa icyaha afatwa nk’umwere kugeza igihe urukiko rubifasheho umwanzuro wa nyuma. Bityo, ibi birego biracyakeneye gukorwaho iperereza kugira ngo ukuri kwabyo kumenyekane.

Yugi Umukaraza Yugi Umukaraza arashinjwa na Shaddyboo kumusambanya ku gahato

People TV Rwanda izakomeza gukurikirana iki kibazo no kugeza ku bayikurikirana amakuru mashya igihe azaba abonetse.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts