Urubyiruko rw’Abanyarwanda batuye mu Budage rwiyemeje gukomeza kurinda amateka y’u Rwanda no guhangana n’abakomeje kuyagoreka, nyuma y’ihuriro rya Youth Connect 2026 ryabahurije mu Mujyi wa Hamburg kuva ku wa 19 kugeza ku wa 20 Kamena 2026.
Iri huriro ryahuje urubyiruko rwaturutse mu bice bitandukanye by’u Budage, ruganira ku ngingo zitandukanye zirimo indangagaciro z’umuco nyarwanda, uruhare rw’urubyiruko mu iterambere ry’igihugu ndetse n’uburyo bwo gukomeza kubumbatira amateka n’ukuri ku Rwanda.
Abaryitabiriye bagize umwanya wo kungurana ibitekerezo ku bikorwa bakora, basangizanya ubunararibonye ndetse banibutswa indangagaciro zibahuza nk’Abanyarwanda, mu rwego rwo gukomeza kubana neza no guhangana n’imbogamizi bahura na zo mu buzima bwa buri munsi mu mahanga.
Umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda mu karere ka Hamburg, Noel Musoni, yavuze ko bishimiye uburyo iki gikorwa cyagenze ndetse n’umusaruro cyatanze mu guhuza urubyiruko no kurushishikariza kugira uruhare rugaragara mu iterambere ry’igihugu.
Yagaragaje ko kimwe mu byashimishije ubuyobozi bwa Diaspora ari uko uturere twose tw’Abanyarwanda baba mu Budage twashoboye kubona abayobozi b’urubyiruko, ibintu bizafasha kurushaho kubahuza no kubategurira ibikorwa bibateza imbere.
Yagize ati: “Nk’abayobozi ba Diaspora Nyarwanda, bizadufasha kurushaho gukorera hamwe no gukomeza kubakira ku ndangagaciro zacu nk’Abanyarwanda zirimo kwihangana, kwiha agaciro, gukunda igihugu no kurwanya abagoreka amateka yacu.”
Musoni yashimiye kandi Ambasade y’u Rwanda mu Budage ku bufatanye n’inkunga ikomeje guha ibikorwa by’urubyiruko, ashimangira ko gahunda ya Rwandan Youth Connect izakomeza kuba urubuga rw’ingenzi rwo guhuza urubyiruko rw’Abanyarwanda batuye mu Budage no mu bindi bihugu.
Muri iri huriro hanatowe abayobozi bashya bazahagararira urubyiruko rw’Abanyarwanda mu turere dutandukanye tw’u Budage.
Abatowe barimo Sadi Isingizwe uhagarariye uturere twa Hamburg na Niedersachsen, Delice Ikirezi na Gatete Deogratias bahagarariye akarere ka Nordrhein-Westfalen na Rheinland-Pfalz, Mugwaneza Francine uhagarariye akarere ka Rhein-Main-Neckar, Gabiro Vainqueur uhagarariye akarere ka Berlin ndetse na Mafurebo Andy Kanobayita uhagarariye akarere ka Bayern.
Abitabiriye Youth Connect 2026 bagaragaje ko uru rubuga rukomeje kubafasha gukomeza umubano n’u Rwanda, kubaka ubufatanye hagati yabo no gutegura ejo hazaza heza hashingiye ku bumwe, ubwitange no gukunda igihugu.














