BREAKING

AmakuruImikino

Igikombe cy’Isi cyatangiranye ibirori bikomeye, Mexique itsinda Afurika y’Epfo mu mukino ufungura

Ku nshuro ya 23 mu mateka y’umupira w’amaguru ku Isi, irushanwa ry’Igikombe cy’Isi rya FIFA ryatangiye gukinwa kuri uyu wa 11 Kamena 2026, ritangirana ibirori by’akataraboneka ndetse n’umukino ufungura warangiye ikipe ya Mexique itsinze Afurika y’Epfo ibitego 2-0.

Iri rushanwa riri kwakirwa ku bufatanye bw’ibihugu bitatu ari byo Mexique, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada, rikaba ari ubwa mbere ryitabiriwe n’amakipe 48 avuye ku migabane yose y’Isi.

Ibirori byo gutangiza iri rushanwa byabereye muri Mexico City Stadium, birangwa n’imbyino gakondo zo muri Mexique, ibitaramo by’abahanzi mpuzamahanga ndetse n’ubutumwa bwagarukaga ku bumwe bw’abatuye Isi binyuze mu mupira w’amaguru.

Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yeretse abafana Igikombe cy’Isi kizahatanirwa muri iri rushanwa mbere y’uko imikino itangira.

Mu bahanzi basusurukije ibirori harimo Shakira na Burna Boy baririmbye indirimbo bise “Dai Dai”, mu gihe Andrea Bocelli afatanyije na EJAE baririmbye indirimbo “DNA (More Than a Game)”.

Mexique yatangiye neza imbere y’abafana bayo

Mu mukino ufungura iri rushanwa, Mexique yakiriye Afurika y’Epfo mu mukino wongeye guhuza aya makipe mu mukino wa mbere w’Igikombe cy’Isi, nk’uko byagenze mu 2010.

Rutahizamu Julian Quinones yafunguye amazamu ku munota wa cyenda, ahita yandika amateka yo gutsinda igitego cya mbere cy’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Afurika y’Epfo yakomeje guhura n’ibibazo nyuma y’uko myugariro Yaya Sithole ahabwa ikarita itukura ku munota wa 49 nyuma yo gukorera ikosa Brian Gutierrez wari usatiriye izamu.

Ku munota wa 67, Raul Jimenez yatsinze igitego cya kabiri cya Mexique ku mupira yari ahawe na Roberto Alvarado, ashimangira intsinzi y’iyi kipe.

Umukino waranzwe kandi n’amakarita atatu atukura, nyuma y’uko Themba Zwane wa Afurika y’Epfo na César Montes wa Mexique na bo basohowe mu kibuga.

Ni ubwa mbere umukino w’Igikombe cy’Isi ubonetsemo amakarita atatu y’umutuku kuva mu 2006, ubwo u Butaliyani bwakinaga na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Koreya y’Epfo yatsinze Repubulika ya Tchèque

Mu wundi mukino wo mu Itsinda A, Koreya y’Epfo yatsinze Repubulika ya Tchèque ibitego 2-1 nyuma yo guturuka inyuma.

Kapiteni wa Tchèque, Ladislav Krejčí, ni we wafunguye amazamu ku munota wa 59, ariko Koreya y’Epfo yihimura binyuze kuri Hwang In-Beom watsinze ku munota wa 67 ndetse na Oh Hyeon-Gyu watsinze igitego cy’intsinzi ku munota wa 80.

Uyu mukino wayobowe n’umusifuzi Amin Omar ukomoka muri Misiri, wabaye Umunyafurika wa mbere usifuye umukino w’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Nyuma y’iyi mikino, Mexique na Koreya y’Epfo zahise ziyobora Itsinda A n’amanota atatu buri imwe.

Irushanwa rirakomeza kuri uyu wa Gatanu aho hateganyijwe umukino wo mu Itsinda B uzahuza Canada na Bosnia-Herzegovina guhera saa tatu z’ijoro ku isaha ya Kigali.

Igikombe cy’Isi cya 2026 gitegerejweho kuba kimwe mu bikomeye mu mateka ya FIFA, kubera umubare munini w’amakipe aryitabiriye ndetse n’ibihugu bitatu biri gufatanya kucyakira.

Andrea Bocelli yaririmbye mu birori bitangiza Igikombe cy’Isi
Burna Boy yafatanyije na Shakira kuririmbira abafana

Gianni Infantino ni we werekanye Igikombe cy’Isi kiri gukinirwa
Shakira na Burna Boy baririmbye indirimbo bise Dai Dai

 

Yaya Sithole ni we wabonye ikarita ya mbere mu Gikombe cy’Isi cya 2026

Raul Jimenez yatsinze igitego cya kabiri cya Mexique

Yaya Sithole ni we wabonye ikarita ya mbere mu Gikombe cy’Isi cya 2026

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts