Sosiyete y’u Rwanda ikora ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir, yegukanye igihembo cyitiriwe “Best Cabin Service in Africa”, gitangwa ku kigo gitanga serivisi nziza kurusha ibindi ku mugabane wa Afurika mu gihe cy’urugendo rwo mu ndege.
Iki gihembo cyatangiwe i Dublin muri Irlande ku wa 12 Kamena 2026, mu muhango w’ibihembo bya 2026 APEX Awards, bitegurwa n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku bunararibonye bw’abagenzi mu ngendo zo mu kirere (Airline Passenger Experience Association – APEX).
Ni ubwa mbere RwandAir yegukanye iki gihembo, kikaba gishingiye ku buryo abagenzi banyurwa na serivisi bahabwa kuva binjiye mu ndege kugeza bageze aho bagana.
Abatanga amanota barebeye ku bintu bitandukanye birimo uburyo abakozi bo mu ndege bakira abagenzi, ubufasha bahabwa mu rugendo, imyanya yicazwamo, uburyo bwo kwidagadura mu ndege, internet, ibiribwa n’ibinyobwa, ndetse n’uburyo abakiliya bitabwaho muri rusange.
Iki gihembo cyatangiwe mu nama mpuzamahanga yiga ku hazaza h’ingendo zo mu kirere izwi nka APEX Future Travel Experience (FTE), ihuza ibigo by’indege byo mu Burayi, Uburasirazuba bwo Hagati na Afurika.

Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Manzi Makolo, yavuze ko iki gihembo ari ishimwe rikomeye ku bwitange bw’abakozi b’iyi sosiyete.
Yagize ati: “Mu gihe RwandAir ikomeje guharanira kuba igicumbi cy’ingendo zihuza Afurika n’Isi yose, tunejejwe no kubona ko serivisi duha abakiliya ziri kumenyekana no gushimwa ku rwego mpuzamahanga. Tuzakomeza guha abagenzi bacu serivisi zo ku rwego rwo hejuru.”
Umuyobozi Mukuru wa APEX Group, Dr. Joe Leader, yavuze ko gutsindira iki gihembo kwa RwandAir bishimangira uburyo iyi sosiyete yakomeje guteza imbere umuco wo kwakira neza abagenzi no gutanga serivisi zinoze.
Iki gihembo cyatanzwe hashingiwe ku bitekerezo by’abagenzi bakoze ingendo zirenga miliyoni hirya no hino ku Isi, kikaba gifatwa nk’imwe mu ndorerwamo zerekana uko ibigo by’indege bihagaze mu gutanga serivisi.
Iri shimwe ryiyongereye ku bindi bihembo RwandAir yagiye ihabwa mu myaka yashize, birimo icya sosiyete nziza y’indege muri Afurika mu bihembo bya World Airline Awards 2025 byatanzwe na Skytrax, ndetse n’igihembo cya APEX Diamond Health Safety Status cyahawe iki kigo kubera kubahiriza amahame yo kurinda ubuzima n’umutekano by’abagenzi.

RwandAir yatangiye gukora ingendo mu mwaka wa 2002 yitwa Rwandair Express, mbere yo guhindura izina mu 2009 ikitwa RwandAir. Kuri ubu ikorera ingendo mu bihugu byinshi byo muri Afurika, Aziya n’i Burayi, ikaba ikomeje kwagura ibikorwa byayo no kongera umubare w’abagenzi ikorera.
Abasesenguzi mu rwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere bavuga ko iki gihembo ari ikimenyetso cy’iterambere rikomeje kugaragara muri RwandAir no mu rwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere mu Rwanda muri rusange.









