Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagize Ngabo Brave Olivier Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, mu gihe Ishungure Parfait yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi.
Ibi bikubiye mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa 15 Nyakanga 2026.
Ngabo Brave Olivier yari asanzwe ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, inshingano yari yarahawe mu 2024 nyuma yo kuva ku mwanya w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko (NYC).
Muri Minisiteri ya Siporo, Ngabo asimbuye Candy Basomingera, wari waragiye kuri uwo mwanya muri Nyakanga 2025 asimbuye Uwayezu Jean François Regis. Basomingera yari yavuye ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama (RCB), yari yaragiyeho muri Werurwe 2023.
Ngabo Brave Olivier ni na we washinze Your Well-Being Centre, umuryango ugamije guteza imbere ubuzima bwiza bwo mu mutwe no ku mubiri.

Afite Impamyabumenyi y’Ikirenga mu Miyoborere (Doctorate in Management Studies) yakuye muri Kazian School of Management mu Buhinde, ndetse n’impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’iyamamazabikorwa yakuye muri Rome Business School mu Butaliyani.
Afite uburambe bw’imyaka irenga 18 mu buyobozi no mu itumanaho, aho yakoreye ibigo birimo MTN Rwanda, Airtel Rwanda, Korea Telecom Rwanda Networks, Banki ya Kigali, Old Mutual Insurance ndetse na IBUKA Rwanda, akora cyane mu buyobozi bw’iyamamazabikorwa no gucunga gahunda z’ibigo.
Ishungure avuye muri MINAFFET
Mu mwanya wa Ngabo, Perezida Kagame yagize Ishungure Parfait Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi.
Ishungure yari amaze imyaka hafi irindwi akorera Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFFET), aho yinjiye muri Nzeri 2019.
Kuva mu Ugushyingo 2025 kugeza ubu yari Umuyobozi w’Agateganyo ushinzwe Ibihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati na Pasifika.
Mbere yaho, hagati ya Gicurasi 2021 n’Ugushyingo 2025, yabaye Uhagarariye u Rwanda mu Muryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), anaba Umukozi Mukuru ushinzwe Ibikorwa by’Umuryango w’Abibumbye n’Imiryango Mpuzamahanga.
Hagati ya Nzeri 2019 na Mata 2021 yari ashinzwe ibikorwa bya Afurika y’Amajyaruguru muri MINAFFET.
Mbere yo kwinjira muri MINAFFET, Ishungure yakoreye Agence Universitaire de la Francophonie (AUF) nk’Umuyobozi ushinzwe Imishinga n’Itumanaho mu Karere ka Afurika y’Amajyaruguru (Maroc, Tunisia na Algeria) hagati ya Gicurasi 2017 na Kanama 2019.
Yanabaye Umuyobozi ushinzwe Imishinga n’umuhanga mu by’Itumanaho muri DSID Group i Rabat muri Maroc kuva muri Gicurasi 2013 kugeza muri Mata 2017, mbere yo gukorera Huawei Technologies Morocco nk’umuhanga mu by’Ikoranabuhanga mu mwaka wa 2012.
Ishungure afite impamyabumenyi mpuzamahanga mu Buyobozi yakuye muri Institut National du Service Public (INSP) i Strasbourg mu Bufaransa mu 2024.
Muri uwo mwaka kandi yabonye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bya Politiki muri Université Paris 1 Panthéon-Sorbonne.

Mu 2021 yabonye indi mpamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri mu Mategeko Mpuzamahanga y’Uburenganzira bwa Muntu yakuye muri Nantes University mu Bufaransa.
Afite kandi impamyabumenyi mu Itumanaho (Diplôme d’Ingénieur d’État en Télécommunications) yakuye muri Institut National des Postes et Télécommunications (INPT) i Rabat muri Maroc mu 2012.
Amashuri yisumbuye yayize hagati ya 2000 na 2006 mu Iseminari Nto ya Saint Jean de Nkumba yo mu Karere ka Burera, aho yize amasomo y’Ibinyabuzima, Ubutabire n’Ikilatini.
Izi mpinduka zije mu rwego rwo gukomeza kuvugurura no kongerera imbaraga ubuyobozi bwa Minisiteri ya Siporo na Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi binyuze mu kwimurira abayobozi bafite ubunararibonye mu nzego zitandukanye za Leta n’iza dipolomasi.









