Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rudashobora kwemera kuba ingwate y’abantu bashaka kugoreka amateka yarwo cyangwa kuyasobanura uko babyifuza aho gushingira ku kuri, ibimenyetso n’amasomo igihugu cyubakiyeho ubumwe n’iterambere.
Ibi Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 27 Kamena 2026, mu nama nyunguranabitekerezo ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’Urugamba rwo kuyihagarika yabereye muri Intare Conference Arena, yitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame, abanyamuryango ba Unity Club n’abandi bayobozi bakuru.
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko amateka y’u Rwanda akunze kubamo impaka bitewe n’uko abantu bayarebera mu nyungu, mu ruhare bagize cyangwa mu isano bafitanye n’ibyabaye.
“Amateka y’igihugu nk’icyacu n’ibyo twanyuzemo, harimo byinshi abantu bahindura bikaba uko bitari biri cyangwa bikwiriye kuba. Biterwa n’uruhare baba barabigizemo cyangwa inyungu baba babifitemo.”
Yavuze ko nubwo impaka ku mateka zishobora kuba zisanzwe, ukuri kudakwiye gusubizwa inyuma iyo gushimangiwe n’ibimenyetso cyangwa n’abemera uruhare bagize.
Perezida Kagame yavuze ko hari abantu bakomeza kwinangira bakanga kwemera ukuri, bagashaka ko amateka ahindurwa kugira ngo ahuze n’inyungu zabo.
“Igihugu ntabwo cyaba ingwate ku bantu bashaka ko amateka aba uko bayashaka cyangwa uko bashaka kuyumva.”
Yasobanuye ko u Rwanda rwahaye abantu umwanya uhagije wo gukora ubushakashatsi no kuganira ku mateka, ariko ko uwo mwanya utagomba gukoreshwa mu kuyagoreka.
Kwemera amateka ni ishingiro ry’ubumwe
Perezida Kagame yavuze ko rimwe na rimwe abantu bahakana amateka kubera ipfunwe, isano bafitanye n’abayagizemo uruhare cyangwa inyungu baba bafite.
Yagaragaje ko n’iyo umuntu atakoze icyaha ariko akiceceka igihe gikorerwa abandi, ataba ari umwere.
“N’iyo waba nta kibi wakoze ugaceceka, ntabwo uri umwere. Ntabwo uri muzima.”
Yashimangiye ko Abanyarwanda bagomba kwemera amateka yabo uko ari, bakayakuramo amasomo yo kubaka igihugu kitazongera kugwa mu byabaye.
“Twagerageje guha amahirwe buri wese”
Perezida Kagame yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kongera guhuza Abanyarwanda aho kwihorera.
Yibukije ko igihugu cyagaruye abantu benshi bari mu nkambi z’impunzi zirimo Tingi Tingi muri Zaire na Ngara muri Tanzania, bamwe muri bo baza no guhabwa imyanya ikomeye mu buyobozi.
Yagize ati: “Twagiye tugerageza kubagarura ngo babe bamwe muri twe. Bamwe babaye ba Minisitiri, abandi bakora mu nzego zitandukanye z’igihugu.”
Yasobanuye ko ayo mahirwe yatanzwe hagamijwe kubaka igihugu gishingiye ku bumwe no guha abantu ubuzima bushya, nubwo atari bose bayabyaje umusaruro.
Hari aho kwihangana bigarukira
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ruzakomeza guha abantu amahirwe yo guhinduka, ariko ko hari aho kwihangana bigomba kugarukira igihe ibikorwa bishobora gusubiza igihugu mu mateka mabi.
“Iyo ubonye bigeze ahantu bigiye gufata indi sura ishobora gusubiza abantu mu mateka tuzi mabi, ‘Apana!’ Ukata umurongo. Uwurenga akabyishyura. Nta cyo twishisha kuri icyo.”
Yavuze ko igihugu kimaze kugera ku rwego rwo kumenya icyo gihagazeho, ashimangira ko ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi no ku rugamba rwo kuyihagarika ari inkingi idakwiye kujya impaka zishingiye ku kugoreka amateka.
Iyi nama nyunguranabitekerezo yagarutse ku mateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uruhare rw’abayiteguye n’abayishyize mu bikorwa, ndetse n’amasomo igihugu cyakuye mu rugendo rwo kubohora igihugu no kongera kubaka ubumwe n’ubwiyunge.

Perezida Paul Kagame yitabiriye inama nyunguranabitekerezo ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’Urugamba rwo kuyihagarika.










