BREAKING

AmakuruPolitiki

Perezida Kagame yakiriye inzobere ziri gutegura Itegeko Nshinga rya EAC

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakiriye itsinda ry’inzobere mu bijyanye n’itegeko nshinga zo mu East African Community (EAC), bari kumwe n’abayobozi b’Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango, bayobowe n’Umunyamabanga Mukuru Wungirije, Andrea Ariik Aguer.

Ibi biro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko ibiganiro byabaye ku wa 26 Kamena 2026 byibanze ku ntambwe imaze guterwa muri gahunda yo gushyiraho East African Political Confederation, harimo no gutegura Itegeko Nshinga rizashingirwaho mu kwihuza kw’ibihugu bigize EAC.

Uyu mushinga ugamije gushyiraho inzego zihuriweho mu bice by’ingenzi birimo umutekano, ububanyi n’amahanga, ubucuruzi n’imiyoborere, mu gihe buri gihugu kizakomeza kugira ubusugire bwacyo, Perezida, Guverinoma n’Itegeko Nshinga byacyo.

Ibihugu birebwa n’uyu mushinga ni u Rwanda, u Burundi, Kenya, Tanzania, Uganda, Sudani y’Epfo, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Somalia.

Nubwo gahunda yo kwihuza yemejwe mu 2017 nk’icyerekezo cy’igihe kirekire, iracyahura n’imbogamizi zirimo ubucuruzi hagati y’ibihugu bya EAC bukiri hasi. Imibare ya EAC igaragaza ko ubucuruzi bw’imbere mu muryango bumaze imyaka igera ku icumi buguma hafi ya 15%, munsi y’intego yari yitezwe.

Iyi nama ibaye nyuma y’icyumweru kimwe Perezida Kagame yakiriye Stephen Patrick Mbundi,, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba baganira ku bufatanye bw’u Rwanda n’uyu muryango rumazemo imyaka 19

Perezida Kagame yakiriye inzobere ziri gutegura Itegeko Nshinga rya EAC

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts