BREAKING

AmakuruUmutekano

RDF yungutse abasirikare bashya

Ingabo z’u Rwanda (RDF) zungutse abasirikare bashya barangije amahugurwa y’ibanze ya gisirikare yamaze amezi atandatu, yabereye mu Kigo cy’Amahugurwa cya Gisirikare cya Nasho giherereye mu Karere ka Kirehe.

Umuhango wo gusoza ayo mahugurwa wayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, witabiriwe n’abajenerali, ba ofisiye bakuru n’abato, ndetse n’abandi basirikare bo mu nzego zitandukanye za RDF.

Muri uwo muhango, abasirikare bashya berekanye ubumenyi n’ubushobozi bungukiye mu gihe cy’amahugurwa, birimo gukoresha intwaro neza, kurasa bagahamya intego, ndetse no gukora imyitozo itandukanye ya gisirikare, bagaragaza ko biteguye kuzuza inshingano zo kurinda no gukorera igihugu uko byagenda kose.

Mu ijambo yabagejejeho, Gen Mubarakh Muganga yashimiye aba basirikare ku kwihangana, ubwitange n’umurava bagaragaje mu mezi yose bamaze batozwa, abakira mu muryango mugari wa RDF.

Yabashishikarije gukoresha ubumenyi bungutse mu kurinda ubusugire bw’u Rwanda no gucunga umutekano w’abarutuye, abasaba guhora barangwa n’ubunyamwuga, ubwitange n’indangagaciro ziranga Ingabo z’u Rwanda.

Yanongeye kubibutsa ubutumwa Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame, yahaye urubyiruko rwitabiriye Itorero Indangamirwa icyiciro cya 16 ryabereye mu Kigo cy’Amahugurwa cya Gabiro, abasaba gukomeza kubungabunga Ikinyarwanda, umuco nyarwanda, amahame n’indangagaciro zubaka igihugu.

Gen Muganga yabakanguriye kandi guhora biteguye guhangana n’ikintu cyose cyahungabanya umutekano w’u Rwanda, anaburira kwirinda imyitwarire mibi irimo ubunebwe, amacakubiri, imvugo zibiba urwango, ubusinzi n’ubusambanyi.

Yashimangiye ko amahugurwa barangije ari intangiriro y’urugendo rwabo rwa gisirikare, abasaba gukomeza kwiteza imbere kuko bazakomeza guhabwa andi mahugurwa ajyanye n’iterambere ry’inshingano za RDF n’impinduka zigaragara mu rwego rw’umutekano.

Umugaba Mukuru wa RDF yabasabye gushyira mu bikorwa ibyo bize, kubahiriza amahame n’icyerekezo cy’Ingabo z’u Rwanda, no kugira uruhare mu kubaka igisirikare cy’umwuga, gifite ubushobozi kandi kirangwa n’imyitwarire myiza.

Yashimangiye kandi akamaro ko kugira ikinyabupfura, gukorera hamwe no gukurikiza indangagaciro z’ibanze za RDF mu gihe bazaba binjira mu mitwe yabo ya gisirikare no mu kazi ka buri munsi.

Mu gusoza, Gen Mubarakh Muganga yashimiye ubuyobozi bw’Ikigo cy’Amahugurwa cya Gisirikare cya Nasho, by’umwihariko abarimu n’abatoza, kubera ubwitange n’umuhate bagaragaje mu gutoza no gutegura aba basirikare bashya kugira ngo batange umusanzu unoze mu kurinda ubusugire n’umutekano by’u Rwanda.

Gen Mubarakh Muganga yashimiye aba basirikare ku kwihangana, ubwitange n’umurava bagaragaje mu mezi yose bamaze batozwa

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts