BREAKING

AmakuruImikino

RAFI n’ Academy ya Bayern mu bufatanye bwo kuzamura impano muri siporo idaheza

Rwanda Amputee Football Initiative (RAFI) ku bufatanye n’ Academy ya Bayern Munich, bateguye imyitozo idasanzwe yahuje abana bafite n’abadafite ubumuga, mu rwego rwo kwimakaza ubudaheranwa no guteza imbere impano z’abakiri bato binyuze muri siporo.

Iki gikorwa cyabereye kuri Stade Amahoro i Kigali kuri iki Cyumweru tariki ya 7 Kamena 2026, cyitabirwa n’abana benshi, ababyeyi, abayobozi mu nzego zitandukanye, abafatanyabikorwa ndetse n’abakunzi ba siporo.

Muri iyi myitozo, abana bafite ubumuga bw’ ingingo n’abadafite ubumuga bakiniye ku kibuga kimwe, bagaragaza ko siporo ishobora guhuza abantu bose no kubafasha gukura bafite indangagaciro zo kubahana no gukorera hamwe.

Ubu bufatanye hagati ya RAFI na FC Bayern Munich Academy bugamije kuzamura impano z’abana bakiri bato, kubaha amahirwe angana no kubafasha kugera ku rwego rwo hejuru muri ruhago. Ni ubufatanye buteganyijwe kumara imyaka itatu.

Umuyobozi Mukuru akaba n’uwashinze Rwanda Amputee Football Initiative (RAFI), Louis Kwizera, yavuze ko iki gikorwa kirenze umukino w’umupira w’amaguru, ahubwo kigamije kwerekana ko buri mwana afite ubushobozi bwo kugera kure igihe ahawe amahirwe.

Kwizera ni umwe mu bayobozi bafite uruhare rukomeye mu iterambere rya ruhago y’abafite ubumuga ku rwego mpuzamahanga, akaba ari umunyamuryango kandi wa Komisiyo ishinzwe Amategeko, Imyitwarire n’Indangagaciro muri World Amputee Football Federation (WAFF).

Yagize ati: “Uyu munsi ntabwo ari uw’umupira w’amaguru gusa, ahubwo ni uwo kugaragaza ko buri wese ashoboye. Iyo turebye aba bana bari gukinira ku kibuga kimwe, tubona urugero rwiza rw’ubudaheranwa nyabwo. Ntabwo babona ubumuga cyangwa imbogamizi, ahubwo babona bagenzi babo bakinana kandi bafite intego imwe.”

Yakomeje avuga ko umupira w’amaguru ari ururimi ruhuza abantu bose, rugasenya imbogamizi n’imyumvire mibi ishobora kubaho muri sosiyete.


Louis Kwizera (ubanza iburyo inyuma) yavuze ko iki gikorwa kirenze siporo, ahubwo kigamije kwerekana ko buri mwana afite ubushobozi bwo kugera kure igihe ahawe amahirwe.

Kwizera yashimiye FC Bayern Munich Academy ku ruhare rwayo muri iki gikorwa, avuga ko ubu bufatanye buzafasha abana benshi b’Abanyarwanda gukura bafite icyizere no kurushaho guteza imbere impano zabo.

Ati: “Twishimiye ubu bufatanye na FC Bayern Munich Academy. Ni intambwe ikomeye izafasha abana benshi kubona amahirwe yo gukura bakina ruhago, bateza imbere impano zabo kandi bumva ko na bo bafite umwanya muri siporo no muri sosiyete.”

Yashimiye kandi Minisiteri ya Siporo, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) n’abandi bafatanyabikorwa bakomeje gushyigikira siporo idaheza mu Rwanda.

Ababyeyi bitabiriye iki gikorwa bagaragaje ko bishimiye kubona abana babo bakorana n’abandi mu bwisanzure, bavuga ko bibafasha kugira icyizere no kwitegura ejo hazaza heza.

RAFI ivuga ko intego yayo ari ugukoresha siporo nk’igikoresho cyo guha imbaraga abantu bafite ubumuga, kubahuza n’abandi ndetse no kubafasha kugaragaza impano zabo.

Iki gikorwa cyaranzwe n’imyitozo, imikino ya gicuti ndetse n’ubusabane hagati y’abana bose bari bitabiriye, gitanga ubutumwa bw’uko siporo ishobora kuba urubuga rukomeye rwo kwimakaza uburinganire, kubahana no gufatanya.

Abateguye iki gikorwa bagaragaje ko bifuza ko uru rugero rwakwigwa n’andi mashuri, amakipe ndetse n’ibigo bitandukanye, kugira ngo umuco wo kutagira uwo basiga inyuma urusheho gushinga imizi mu Rwanda.

RAFI n’ Academy ya Bayern mu bufatanye bwo kuzamura impano muri siporo idaheza

       

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts