Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu kabirri tariki 30 Kamena 2026 iyobowe na Perezida Paul Kagame yagaragaje ko ubukungu bw’u Rwanda bukomeje kwihagararaho no kuzamuka nubwo ku rwego mpuzamahanga hakomeje kugaragara ibibazo by’ubukungu. Ni inama yanemejemo ingamba zitandukanye zirimo kongera ishimwe rigenerwa abatanga amakuru ku banyereza imisoro, kunoza amatora y’inzego z’ibanze no gushyigikira ibigo by’imari iciriritse.
Raporo yashyikirijwe Inama y’Abaminisitiri igaragaza ko umusaruro mbumbe w’Igihugu (GDP) wazamutseho 10% mu gihembwe cya mbere cya 2026 (Mutarama–Werurwe), ugera kuri miliyari Frw 6.346, uvuye kuri miliyari Frw 5.276 mu gihe nk’icyo cya 2025.
Iri zamuka ryatewe ahanini n’iterambere ryagaragaye mu nzego z’inganda, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubwubatsi, ikoranabuhanga mu itumanaho n’ubuhinzi bugamije kohereza umusaruro mu mahanga.
Mu byiciro byagize uruhare ku musaruro mbumbe, serivisi zatanze 52%, inganda zitanga 24%, ubuhinzi butanga 19%, mu gihe ibindi byiciro byatanze 5%. Umusaruro w’ubuhinzi wazamutseho 8%, uw’inganda uzamukaho 13%, naho urwego rwa serivisi rwiyongeraho 7%.
Guverinoma yavuze ko ikomeje gukurikiranira hafi ingaruka z’impinduka ziri mu bucuruzi mpuzamahanga kugira ngo ifate ingamba zihuse zo gukomeza kurinda ubukungu bw’Igihugu.
Inzego z’ibanze n’imisoro byahawe umurongo mushya
Mu rwego rwo kunoza imiyoborere, Inama y’Abaminisitiri yize ku ivugururwa ry’amatora y’inzego z’ibanze, hagamijwe kurushaho gushimangira uruhare rw’abagore, urubyiruko n’abafite ubumuga kuva ku nzego z’ibanze kugeza ku rwego rw’Igihugu.
Hanavuguruwe uburyo amatora akorwamo ndetse hasobanurwa neza ibisabwa abakandida n’inzira zizakoreshwa mu kuzuza imyanya y’ubuyobozi.
Mu rwego rw’imisoro, hashyizweho Komite ihoraho ishinzwe politiki y’isoresha izafasha kongera uruhare rw’abafatanyabikorwa mu gutegura no kunoza politiki z’imisoro.
Inama yanemeje kongera ishimwe rigenerwa abatanga amakuru ku banyereza imisoro, mu rwego rwo gukomeza guhangana n’icyo kibazo no kongera ubunyangamugayo mu ikusanya ryayo.
Inkunga ku bigo by’imari iciriritse
Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ibigo by’imari iciriritse, Inama y’Abaminisitiri yemeje koroshya ibisabwa kugira ngo ibyo bigo bishobore kongererwa igihe cyo gusonerwa umusoro ku nyungu z’amasosiyete ku gipimo cya 0%.
Hanemejwe kandi ingamba zigamije koroshya uburyo bwo gutanga imisoro no kunoza ibisabwa mu kwemeza ibitabo by’ibaruramari ku bigo by’ubucuruzi.
Imishinga y’amategeko n’amateka byemejwe
Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga ine y’amategeko arimo ayo kwemeza amasezerano y’inguzanyo n’impano hagati y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga. Aya masezerano azafasha guteza imbere urwego rw’ubuvuzi, kongerera ubushobozi Igihugu mu kwitegura no guhangana n’ibyorezo, guteza imbere ubuhinzi bugamije ubucuruzi no kuzamura imibereho myiza y’abaturage.
Hanemejwe kandi amateka atandukanye ajyanye n’amatora y’inzego zegerejwe abaturage, politiki y’isoresha, ikoreshwa ry’inyemezabuguzi z’ikoranabuhanga, imisoro ndetse n’imikorere y’ibigo by’imari iciriritse.
Abahagarariye ibihugu n’ibikorwa biteganyijwe
Inama y’Abaminisitiri yemeje kwakira ba ambasaderi bashya ba Sudani na Repubulika ya Koreya bafite icyicaro i Kigali, kwakira uhagarariye JICA mu Rwanda ndetse no gusabira Bwana Jim Hegarty guhagararira inyungu z’u Rwanda muri Irilande.
Yanamenyeshejwe ko Itorero Indangamirwa rya 16 rizaba kuva ku wa 1 Nyakanga kugeza ku wa 10 Kanama 2026 mu Kigo cy’Imyitozo ya Gisirikare cya Gabiro.
Mu rwego rwo kwizihiza Kwibohora ku nshuro ya 32, ibikorwa bihuriweho n’Ingabo z’u Rwanda, Polisi y’Igihugu n’abaturage bizasozwa ku wa 4 Nyakanga 2026.
Hanatangajwe kandi ko imurikabikorwa ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi rizabera ku Kibuga cy’Imurikabikorwa cya Mulindi i Kigali kuva ku wa 22 kugeza ku wa 31 Nyakanga 2026.









