Ikipe ya Rayon Sports ishobora kutitabira imikino ya CAF Confederation Cup y’umwaka utaha mu gihe itarishyura amafaranga ibereyemo bamwe mu bahoze bayikinira no kuyitoza, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwayo.
Perezida wa Komite y’Agateganyo y’Umuryango wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yavuze ko ubuyobozi bushya bwasanze iyi kipe ifite ibibazo byinshi byaturutse ku manza yatsinzwe n’abahoze ari abakinnyi n’abatoza, bikaba byaratumye inafatirwa ibihano n’inzego mpuzamahanga z’umupira w’amaguru.
Yavuze ko imwe mu mbogamizi zikomeye iyi kipe ihanganye na zo ari imyenda ifitiye uwahoze ari umukinnyi wayo, Umunya-Sénégal Souleymane Daffé, ndetse n’uwahoze ari umutoza wayo, Afahmia Lotfi.
Nk’uko Murenzi yabitangaje, CAF yamaze kumenyesha Rayon Sports ko itemerewe kwitabira CAF Confederation Cup mu gihe itarishyura Daffé amafaranga asaga miliyoni 23 Frw yategetswe guhabwa nyuma yo gutsinda urubanza yaregagamo iyi kipe.
Daffé yakiniye Rayon Sports amezi atandatu mbere yo gutandukana na yo. Nyuma yaje kurega iyi kipe avuga ko yasezerewe mu buryo bunyuranyije n’amasezerano yari agifitanye na yo, aza guhabwa uburenganzira bwo kwishyurwa.
Murenzi yagize ati: “Ubu hari umukinnyi witwa Souleymane Daffé tugomba guha miliyoni 23 Frw. CAF yavuze ko tudashobora kwemererwa gukina CAF Confederation Cup tutarangije icyo kibazo.”
Si uyu mukinnyi gusa usaba amafaranga muri Rayon Sports. Hari kandi uwahoze ari umutoza wayo, Afahmia Lotfi, na we ugomba kwishyurwa miliyoni 20 Frw nyuma y’uko impande zombi zitabashije kumvikana ku buryo ikibazo cyakemurwa.
Perezida wa Rayon Sports yavuze ko ubuyobozi bwagerageje kugirana ibiganiro n’uyu mutoza kugira ngo bumvikane ku buryo bwo kumwishyura, ariko ikibazo gikomeza kugera mu nzego za CAF.
Yagaragaje ko ubwo ubuyobozi bushya bwageraga muri iyi kipe bwahise butangira gukemura zimwe mu manza zari zisanzweho, aho hamaze kwishyurwa hafi miliyoni 30 Frw ku birego by’abakinnyi n’abatoza basezerewe mu buryo bwabyaye amakimbirane.
Ati: “Mu bibazo twasanze harimo imanza zitandukanye zatujyanye mu bibazo na CAF na FIFA, ku buryo tugitangira twishyuye hafi miliyoni 30 Frw z’abakinnyi n’abatoza basezerewe mu buryo buzana imanza.”
Ibi bibazo byiyongera ku gihano Rayon Sports yafatiwe na FIFA kuva muri Werurwe 2026 cyo kutemererwa kwandikisha abakinnyi bashya, nyuma yo gutsindwa zimwe mu manza yarezwemo n’abari abakozi bayo.
Nubwo bimeze bityo, ubuyobozi bw’iyi kipe buratangaza ko bwizeye gukemura ibi bibazo mu gihe cya vuba, bufashijwe n’amasezerano y’ubufatanye aherutse gusinywa na Banki ya Kigali (BK) azamara imyaka itanu.
Mu gihe imyenda ya Daffé na Lotfi itarakemurwa, Rayon Sports ikomeje guhangayikishwa n’amahirwe yayo yo kwitabira CAF Confederation Cup, irushanwa yari yitezweho guhagararira u Rwanda ku rwego rwa Afurika.
Kuba iyi kipe ishobora kubura iri rushanwa kubera imyenda ifitiye abahoze bayikinira n’abayitoje, bigaragaza uburyo imicungire y’amasezerano hagati y’amakipe n’abakozi bayo yagiye igira ingaruka zikomeye ku mupira w’amaguru nyarwanda.










