BREAKING

Imikino

Haringingo yatangaje ko abakinnyi b’Abanyarwanda bazamufasha muri Rayon Sports

Umutoza w’Umurundi utoza ikipe ya Rayon Sports Haringingo Francis  yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Rayon Plus TV, agaruka kuri byinshi birimo kwizeza abakunzi ba Rayon Sports ko umusaruro uyu mwaka uzaba ari mwiza cyane ugereranyije ni uko byari bimeze muri uyu mwaka wa 2025/2026.

Ikipe ya Rayon Sports muri uyu mwaka w’imikino ntabwo yakoze neza ariko kimwe mu byo abakunzi bayo bishimiye ni uko babonye itike yo gukina imikino nyafurika ya CAF Confederations Cup umwaka utaha w’imikino.

Haringingo Francis kandi yagaragaje ko abantu bibeshya cyane kuko batekereza ko umusaruro utangwa n’abanyamahanga gusa ariko we yizera ko abanyarwanda bagufasha kugira ikipe nziza ndetse ikaba yagera kuri byinshi byiza.  

 Ati “ Abantu hari igihe bumva ko kubakira ikipe ku banyamahanga ari byo bitanga umusaruro cyane, kuruta ibindi byose. Ariko njyewe siko mbibona, mbona kubaka ikipe igomba kubakirwa ku banyarwanda.”

Uyu mutoza yakomeje avuga ko abanyarwanda beza iyo ubagiriye icyizere bituma abanyamahanga ufite bitwara neza, ariko abona hano benshi bakunda gushyira imbere abanyamahanga cyane. 

Yagize ati “Ubanza ukagura abanyarwanda beza, ukabagirira icyizere kuko abanyarwanda nibo batuma abanyamahanaga baba beza. Gusa twebwe dukunda gushyira imbere abanyamahanga cyane. Si ukuvuga ko badakora ikinyuranyo, si ukuvuga ko atari beza, ahubwo baba beza iyo bari kumwe n’abanyarwanda beza.”

Nubwo Haringingo avuga gutya, ariko hari abatemeranya nawe mu migurire y’abakinnyi muri iyi minsi gusa we agaragaza ko abakinnyi amaze kugura abizeye kandi abantu bazatungurwa no kubona urwego rwabo ruri hejuru.

Ku itariki 18 Nyakanga 2026 kugeza tariki 9 Kanama 2026, nibwo CECAFA Kagame Cup 2026 izatangira. Ni imikino izabera hano mu Rwanda ndetse ikazitabirwa na APR FC ndetse na Rayon Sports zisanzwe zikina hano mu Rwanda ,Ibi kandi bikajyana n’uko iyi kipe yambara ubururu n’umweru biteganyijwe ko izatangira umwiherero wo kwitegura iyi mikino ikawukorera mu Karere ka Gicumbi kuva taliki ya 22 Kamena 2026

Haringingo afitiye icyizere abanyarwanda

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts