Guhera kuri uyu wa Gatanu, nibwo hatangiye Imikino muri Handball mu irushanwa ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho ryitabirwa n’amakipe 14.
Ni irushanwa rizakinwa mu byiciro bibiri abagabo n’abagore aho amakipe abiri ari yo yaturutse hanze y’u Rwanda muri Uganda.
Ni Ndejje University y’abagabo n’iy’abagore, andi yose ni ayo mu Rwanda.
Mu bagabo iri rushanwa rizakinwa n’amakipe 8 agabanyije mu matsinda abiri aho itsinda A rigizwe na Police HC, UR Huye, Ndejje University na SOF.
Itsinda B rigizwe na APR HC, UR Rukara, PEVIC na Blue Tigers.
Mu bagore ni amakipe atandatu agabanyije mu matsinda abiri, UR Huye, UR Rukara na KizigurobSS. Itsinda B ni; Three Stars, Ndejje University na ESC Nyamagabe.
Iyi mikino ikaba yatangiye uyu munsi tariki ya 5 Kamena ikazasozwa tariki ya 7 Kamena 2026 umukino wa mbere warangiye UR Rukara itsinzwe na PEVIC ibitego 43 kuri 27 imikino ikaba irimo ikubera ku bibuga bitatu; Kimisagara, UR Remera na Petit Stade.
Umwaka ushize wa 2025, iri rushanwa mpuzamahanga ryo kwibuka rikaba ryaregukanywe na Equity Bank HC yo muri Kenya itsinze Police HC ku mukino wa nyuma.










