BREAKING

Amakuru

Bill Gates ari mu Rwanda, aho yasuye uruganda rukora inshinge

Umunyemari akaba n’umunyabugiraneza Bill Gates ari mu Rwanda mu ruzinduko rugamije kureba intambwe igihugu kimaze gutera mu guteza imbere urwego rw’ubuzima, aho yatangiriye asura uruganda TKMD rukora inshinge zo kwa muganga ruherereye mu Cyanya cy’Inganda cya Mwulire mu Karere ka Rwamagana.

Urwo ruganda rwatashywe muri Mata 2025, rufite ubushobozi bwo gukora hagati y’inshinge ibihumbi 600 na miliyoni imwe ku munsi. Inshinge zarwo zimaze koherezwa mu bihugu bitandukanye bya Afurika binyuze muri UNICEF, mu gihe CNBC Africa yatangaje ko rumaze gukora inshinge zirenga miliyoni 22 ndetse rukaba rwarabonye amasezerano yo gukora izindi miliyoni 150.

Amakuru ahari avuga ko Bill Gates azanasura Ikigo Nderabuzima cya Mwulire ndetse ahure n’abajyanama b’ubuzima, kugira ngo yirebere uburyo serivisi z’ubuzima zitangirwa abaturage kuva ku rwego rw’umudugudu.

Abamubonye bavuga ko uru ruzinduko ari urwihariye kandi rworoheje, aho ateganya no kugirana ibiganiro n’abaturage ndetse n’abafatanyabikorwa mu rwego rw’ubuzima.

Yashimye ibyo u Rwanda rwagezeho

Mbere yo kugera mu Rwanda, Bill Gates yari yatangaje ko ashaka kwigira ku buryo igihugu cyashoye imari mu buzima bw’abaturage, kubaka inzego zikomeye no kugeza serivisi ku baturage.

Yagaragaje ko kuva mu mwaka wa 2000, impfu z’abana bari munsi y’imyaka itanu zagabanutseho 80%, mu gihe impfu z’abagore ziterwa no gutwita no kubyara zagabanutseho 85%.

Bill Gates.agira ati: “Ikinshimisha si igikorwa kimwe cyihariye, ahubwo ni uburyo ishoramari ry’igihe kirekire igihugu cyakoze mu baturage, mu nzego zikomeye no mu kugeza serivisi ku baturage ririmo gutanga impinduka zigaragara,”

Yavuze ko ibyo byagezweho byubakiye ku ishoramari ryakozwe mu buvuzi bw’ibanze, gushyigikira abajyanama b’ubuzima no kongerera ubushobozi inzego zirimo Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC).

Azareba uko ikoranabuhanga rifasha ubuvuzi

Mu ruzinduko rwe, Gates azanasobanukirwa n’uburyo u Rwanda rukoresha ikoranabuhanga n’ubwenge buhangano (AI) mu kunoza serivisi z’ubuzima, harimo ibikorwa bya National Health Intelligence Center, ihuza amakuru y’abarwayi, imiti, ubwishingizi n’abakozi b’ubuzima kugira ngo ibyemezo bifatwe hashingiwe ku mibare nyayo.

Gates Foundation inashyigikiye gahunda ya Horizon 1000, igamije kugeza ibikoresho bikoresha ubwenge buhangano ku bigo 1.000 by’ubuvuzi bw’ibanze bitarenze mu 2028.

Afurika izakomeza kuba ku isonga mu ishoramari rya Gates Foundation

Uru ruzinduko ruje nyuma y’uko Gates Foundation itangaje ko izashora miliyari 200 z’Amadolari ya Amerika mu myaka 20 iri imbere, aho igice kinini cy’ayo mafaranga kizashorwa mu bikorwa biteza imbere imibereho n’ubuzima muri Afurika.

Bill Gates yavuze ko nubwo inkunga z’abafatanyabikorwa zizakomeza kugira uruhare, iterambere rirambye rya Afurika rizashingira ku buyobozi bwiza, inzego zikomeye ndetse n’ibisubizo byateguwe kandi bishyirwa mu bikorwa n’Abanyafurika ubwabo.

 

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts