Perezida Paul Kagame na Emmanuel Macron w’u Bufaransa, bagiye gufungura ku mugaragaro Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwubatse ku nkombe z’umugezi wa Seine mu Mujyi wa Paris. Iki gikorwa giteganyijwe ku gicamunsi cyo ku wa 2 Kamena 2026
Ishusho y’uru rwibutso rwahawe izina ‘L’Archive+’ yateguwe n’Umunyarwanda Grada Kilomba. Rwubatswe bigizwemo uruhare na Leta y’u Bufaransa n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Paris.
Mu bo byateganyijwe ko bazavuga ijambo mu muhango wo gufungura uru rwibutso harimo Meya wa Paris, Emmanuel Grégoire na Jeanne Uwimbabazi warokotse Jenoside, umuhanzi Gaël Faye asome umuvugo wa Beata Umubyeyi Mairesse.
Biteganyijwe ko Perezida Kagame na Macron bazavuga ijambo risoza uyu muhango.
Ibiro bya Perezida w’u Bufaransa, Elysée, bisobanura uyu muhango uzashimangira ubwiyunge bumaze imyaka myinshi butangiye hagati y’ibihugu byombi n’umuhate w’ubushakashatsi no kugaragaza ukuri.
Elysée kandi yatangaje ko uyu muhango uzashimangira ijambo Perezida Macron yavugiye mu Rwanda tariki ya 27 Gicurasi 2021, ubwo yifatanyaga n’Abanyarwanda kwibuka Jenoside.
Icyo gihe yari ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, yemera ko u Bufaransa bwirengagije ibimenyetso byagaragazaga ko Abatutsi bategurirwaga Jenoside, bushyigikira Leta ya Juvénal Habyarimana.
Ati “Kubera kwirengagiza impuruza zatanzwe n’abantu bari basobanukiwe cyane, u Bufaransa bwemera uruhare rukomeye mu bikorwa byabyaye ikintu kibi…”
Macron yakomeje ati “Kwemera aya mateka binasobanuye, mbere y’ibindi byose, gukora umurimo w’ubutabera. Ibi bisobanuye kwiyemeza gukora uko dushoboye kugira ngo hatazagira ukekwaho uruhare muri Jenoside uzacika ubutabera.”
U Bufaransa bwatangaje ko buzakomeza gutanga umusanzu mu kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi no kugeza mu butabera abagize uruhare muri Jenoside bacyihishe.










