BREAKING

Imikino

Ikipe ya APR FC yagaruye Ishimwe Christian

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 17 Kamena 2026, nibwo ikipe ya APR FC yasinyishije Ishimwe Christian amasezerano y’imyaka ibiri nyuma yo gusoza ayo yari afitanye na Police FC.
Ishimwe Christian agarutse muri APR FC nyuma yo kuyikinira hagati ya 2022 na 2024. Mbere yo kugera mu ikipe y’Ingabo z’Igihugu, yari yaranyuze muri AS Kigali na Marines FC, aho yigaragaje nk’umwe mu bakinnyi beza u Rwanda rufite bakina bugarira baciye ku ruhande rw’ibumoso.

Kugaruka kwe muri APR FC bije mu gihe irimo kwitegura amarushanwa akomeye mpuzamahanga arimo CECAFA Kagame Cup izabera mu Rwanda ndetse na CAF Champions League izakina nyuma yo kwegukana ibikombe bya Shampiyona n’igikombe cy’Amahoro.

Hari amakuru yavugwaga ko Ishimwe Christian yari mu bakinnyi bifuzwaga na Rayon Sports, ariko ahitamo gusubira muri APR FC, ibintu bifatwa nk’intsinzi ikomeye ku buyobozi bw’iyi kipe ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi.

Kugaruka kwe kandi bishobora kuzana impinduka mu bwugarizi bw’iyi kipe, cyane cyane ku bakinnyi basanzwe bakina ku ruhande rw’ibumoso. Hari amakuru avuga ko bamwe mu bakinnyi bafite amasezerano arimo kurangira bagishidikanya ku hazaza habo muri APR FC kubera ibiganiro bikomeje ku bijyanye n’amasezerano mashya.

Muri gahunda yo gukomeza kongera imbaraga mu ikipe, APR FC iravugwamo kandi abakinnyi bashya barimo Mamadou Traoré wakinaga muri Stade Malien, Madou Zon wakinaga muri TP Mazembe, Umunya-Côte d’Ivoire Amani Kouadio Kan Michel Breygeneve ndetse n’umunyezamu Ernan Siluane wo muri Mozambique.

Kugeza ubu nta wundi mukinnyi urashyirwa ahagaragara ikipe ya APR FC yamaze kwibikaho usibye Ishimwe Christian. Amakuru avuga ko n’abandi mu gihe gito baratangira gutangazwa, yaba abanyamahanga ndetse n’abandi b’abanyarwanda.

Ishimwe Christian ni umukinnyi wa APR FC mu gihe cy’imyaka 2 iri imbere

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts