Perezida Paul Kagame yahaye ipeti rya Assistant Inspector of Police (AIP) abofisiye bato 436 binjiye muri Polisi y’u Rwanda, abasaba kuzarangwa n’ubunyamwuga, ubunyangamugayo no kurwanya ruswa mu kazi bagiyemo.
Ni umuhango wabaye kuri uyu wa 27 Gicurasi 2026 mu Ishuri ry’Amahugurwa rya Polisi rya Gishari (PTS Gishari), wanahuriranye no kwizihiza imyaka 25 Polisi y’u Rwanda imaze ishinzwe.
Abarangije aya mahugurwa ni 436, barimo abagore 109 n’abagabo 327. Harimo abari basanzwe ari abapolisi bongereye ubumenyi ndetse n’abari binjiye bwa mbere muri Polisi y’Igihugu. Muri bo harimo kandi abanyamahanga icyenda baturutse muri Seychelles.
Perezida Kagame yavuze ko mu myaka 25 ishize, Polisi y’u Rwanda yaranzwe n’umurava n’ubwitange byafashije abaturage kubaho mu mutekano no mu mahoro.
Ati “Twese dusangiye ubushake bwo gukomeza gukorera hamwe mu kurinda umutekano wacu n’iterambere riduhuza. Imiterere y’umutekano ikomeje guhinduka kandi ibyaha biragenda birushaho gukorwa mu buryo bugoye gukurikirana, buhindagurika kandi bwambukiranya imipaka. Ni yo mpamvu imikorere ya Polisi y’Igihugu nayo igomba kujyana n’igihe.”
Yasabye abapolisi bashya gushyira mu bikorwa ibyo bize, birinda ruswa kandi bagakorana ubushishozi.
Ati “Amahugurwa murangije ntabwo yabateguraga mu buryo bw’umwuga gusa ahubwo yabubatsemo indangagaciro zifasha gusobanukirwa neza icyo gukorera igihugu n’abaturage bivuze. Tubatezeho kwanga ruswa, gushishoza mu gufata ibyemezo no kuzuza inshingano zanyu uko bikwiriye.”
Umukuru w’Igihugu yavuze kandi ko kwizihiza imyaka 25 ya Polisi y’u Rwanda ari umwanya wo kongera kwisuzuma no gushimangira indangagaciro ziranga uru rwego.
Ati “Mukomeze kuba abanyamwuga ndetse no kwicisha bugufi ntacyo byabatwara mu kazi mukorera igihugu cyacu n’abaturage bacyo. Ibi ni byo bizatuma icyizere Abanyarwanda babafitiye gikomeza gushinga imizi.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko uru rwego rwanyuze mu rugendo rukomeye kuva rwashingwa mu mwaka wa 2000, nyuma yo guhuza inzego eshatu zari zisanzwe zishinzwe umutekano zirimo Gendarmerie Nationale, Police Communale na Judicial Police Inspectors.
Yagaragaje ko Polisi y’u Rwanda yubakiye ku gukorana n’abaturage binyuze muri gahunda ya “community policing”, yatumye habaho ubufatanye mu gukumira no kurwanya ibyaha.
Umuyobozi w’ Ishuri rya Polisi, PTS Gishari, CP Rafiki Mujiji, yavuze ko abasoje aya mahugurwa bayatangiye tariki ya 15 Nyakanga 2025, kandi ko bahawe ubumenyi buzabafasha kuzuza inshingano zabo neza.
Mu bahawe impamyabumenyi harimo 124 barangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu mashami atandukanye, 172 bari basanzwe ari abapolisi bato, 66 bavuye mu buzima bwa gisivili, 50 ba NISS na RIB ndetse na bane bari basoje amahugurwa muri Singapore na Misiri.
Abanyeshuri bane bahize abandi bashimiwe by’umwihariko, harimo Nicolette Maria wo muri Seychelles washimiwe imyitwarire myiza, ndetse na Boas Castro, Isaie Kayiranga na Chantal Mureshya bagaragaje ubudasa mu bikorwa by’imyitozo.











