Nyirabagande Drocelle Fridaus, wamamaye nka ‘Langwida’ mu Ikinamico Urunana yacaga kuri Radio Rwanda na BBC, yitabye Imana mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 7 Kamena 2026, azize uburwayi.
Inkuru y’urupfu rwe yemejwe na Urunana Development Communication bakoranaga ndetse n’ubuyobozi bw’Umudugudu w’ Itetero mu Murenge wa Nyamirambo, aho yari atuye.
Amakuru aturuka mu bakinanye na we muri iyi kinamico agaragaza ko uyu mubyeyi w’imyaka 64 y’amavuko yapfiriye iwe mu rugo, mu gihe yari afite gahunda yo kujya mu kazi mu Karere ka Nyamasheke mu cyumweru gitaha.
Umwe mu bakinanye na we yavuze ko urupfu rwe rutunguranye, kuko yari amaze iminsi agaragara mu bikorwa bisanzwe birimo imyitozo n’akazi ke ka buri munsi.
Yagize ati: “Yari mu rugo ari muzima, nta kibazo kigaragara yari afite. Twahoze tuganira ku kazi no ku buzima busanzwe nta kibazo na kimwe kini yari afite.”
Nubwo hari amakuru yavugaga ko yaba yari afite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso, abamwegereye bavuga ko kugeza ubu icyateye urupfu rwe kitaremezwa mu buryo bwa nyabwo.
Umurambo we wajyanywe ku Kigo Nderabuzima cya Rwampara giherereye mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge.
Nyirabagande Drocelle Fridaus yinjiye mu bakinnyi b’Ikinamico Urunana mu mwaka wa 2000, aho yubatse izina rikomeye mu ruhando rw’imyidagaduro nyarwanda binyuze mu mico n’inkuru yagaragaragamo. Yabaye umwe mu bakinnyi bakunzwe cyane n’abakurikiranaga iyi kinamico yamamaye mu Rwanda no hanze yarwo.
Urupfu rwe rusize icyuho gikomeye mu ruganda rw’imyidagaduro n’itumanaho rishingiye ku burezi n’iterambere, aho Urunana yagize uruhare rukomeye mu gutanga ubutumwa bwubaka sosiyete nyarwanda.
‘Langwida’ yitabye Imana asize abana bane.
Imana imwakire mu bayo.









