Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo nshya y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe guteza imbere ikoreshwa ry’ubwenge buhangano ku rwego mpuzamahanga, izwi nka AI for Good Global Commission.
Perezida Kagame azafatanya kuyobora iyi komisiyo n’Umuyobozi Mukuru wa Salesforce, Marc Benioff, mu gihe Doreen Bogdan-Martin, Umunyamabanga Mukuru wa International Telecommunication Union (ITU), azaba Umuyobozi Wungirije.
Iyi komisiyo yashyizweho ku bufatanye bwa ITU na UNESCO, ikaba igamije guteza imbere ikoreshwa rya AI mu buryo burambye kandi bungukira ibihugu byose, by’umwihariko ibiri mu nzira y’amajyambere, hagamijwe kugabanya ubusumbane buri mu iterambere ry’ikoranabuhanga hagati y’ibihugu bikize n’ibikiri kuzamuka.
Imirimo yayo izubakira ku byagezweho na Komisiyo ya Loni yari ishinzwe guteza imbere internet ku Isi, yakoraga kuva mu 2010 kugeza mu 2025, Perezida Kagame na we akaba yarigeze kuyiyobora.
Aho gushyiraho amategeko akomeye agenga AI, iyi komisiyo izibanda ku kuyobora ibiganiro mpuzamahanga ku mikoreshereze y’iri koranabuhanga, gushyiraho amahame ngenderwaho mu bya tekiniki, gufasha ibihugu kubaka ubushobozi ndetse no guteza imbere ubufatanye mu guhanga ibisubizo bishingiye ku bwenge buhangano.
Komisiyo itangiranye abanyamuryango barenga 40 baturuka mu nzego zitandukanye zirimo iza guverinoma, ibigo by’ikoranabuhanga n’imiryango mpuzamahanga. Mu bayigize harimo Jensen Huang wa NVIDIA, Andy Jassy wa Amazon, Brad Smith wa Microsoft, abayobozi ba Anthropic na Cohere, ndetse n’abahagarariye Accenture na Reliance Industries.
Harimo kandi Perezida wa Estonia n’uwa Iceland, abaminisitiri bo muri Singapore na Nigeria, hamwe n’abayobozi baturuka muri United Nations Conference on Trade and Development (UNCTAD) no muri African Union.
Iri shyirwaho rya Perezida Kagame muri izi nshingano rishingiye ku ruhare amaze igihe kinini agira mu guteza imbere ikoranabuhanga no kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi. Mu myaka isaga 20 amaze ayobora u Rwanda, igihugu cyashyize imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu nzego zitandukanye zirimo ubuvuzi, uburezi, ubutabera, ubuhinzi, ubucuruzi, umutekano n’itangwa rya serivisi za Leta.
Mu rwego rwo gukomeza uyu murongo, ku wa 8 Kamena 2026, Inama y’Abaminisitiri y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo gushyiraho Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubwenge Buhangano (AI), kizafasha mu kwihutisha udushya, kongera ishoramari no kunoza imiyoborere ishingiye ku ikoranabuhanga.
Biteganyijwe ko Perezida Kagame azashyira imbaraga mu guharanira ko ibihugu biri mu nzira y’amajyambere bitazasigara inyuma mu ihinduramatwara rya AI, anashishikarize ishoramari rishingiye kuri iri koranabuhanga kugira ngo ribyare ibisubizo bifatika mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho y’abaturage.
Ku ruhande rwa Marc Benioff, umwe mu bashinze Salesforce, agaragaza ko ejo hazaza ha AI hagomba kubakirwaho icyizere. Avuga ko inyungu z’iri koranabuhanga zidashobora kugerwaho mu gihe ridatekanye cyangwa ridakoreshwa mu buryo bwubahiriza inyungu z’abarikoresha, bityo hakaba hakenewe ubufatanye mpuzamahanga mu gukumira ingaruka zishobora guterwa n’imikoreshereze mibi ya AI.









