BREAKING

Amakuru

Perezida Kagame yitabiriye Inama Mpuzamahanga ya AI i Genève

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ari i Geneva mu Switzerland, aho yitabiriye inama mpuzamahanga ya AI for Good Global Summit, ihuza abayobozi b’ibihugu, impuguke n’abikorera mu rwego rw’ikoranabuhanga, bagamije kurebera hamwe uko ubwenge bw’ubukorano (AI) bwakoreshwa mu gukemura ibibazo bikomeye byugarije Isi, aho kuba intandaro y’ubusumbane bushya hagati y’ibihugu n’abaturage.

Iyi nama itegurwa na International Telecommunication Union (ITU) ku bufatanye na Guverinoma y’u Busuwisi n’izindi nzego zirenga 50 zibarizwa mu Muryango w’Abibumbye. Irimo kubera i Genève kuva ku wa 7 kugeza ku wa 10 Nyakanga 2026, ikaba yibanda ku kurebera hamwe uburyo AI yakwifashishwa mu nyungu z’ikiremwamuntu.

Perezida Kagame yagejeje ijambo ku bitabiriye umuhango wo gutangiza iyi nama, agaragaza icyerekezo cy’u Rwanda mu guteza imbere ikoranabuhanga nk’umusingi w’iterambere rirambye.

Mu bikorwa by’ingenzi biteganyijwe muri iyi nama harimo no gutangiza ku mugaragaro AI for Good Global Commission, Komisiyo nshya igamije guhuza abayobozi ba za guverinoma, ibigo by’abikorera, imiryango mpuzamahanga n’impuguke mu ikoranabuhanga kugira ngo bashyireho icyerekezo rusange cy’imikoreshereze y’ubwenge bw’ubukorano mu mucyo, mu mutekano no mu nyungu za bose.

Perezida Kagame ni umwe mu bayobozi bakuru b’iyi Komisiyo, aho ayifatanyije na Marc Benioff, Umuyobozi Mukuru akaba n’umwe mu bashinze Salesforce. Doreen Bogdan-Martin, Umunyamabanga Mukuru wa ITU, ni we uzaba Visi Perezida uhoraho wa Komisiyo.

Abandi bayobozi bayigize barimo Halla Tómasdóttir, Perezida wa Iceland, na Alar Karis, Perezida wa Estonia, hamwe n’abandi bayobozi baturuka mu nzego za leta, ibigo by’ikoranabuhanga n’imiryango mpuzamahanga.

Iyi Komisiyo izaba urubuga ruhuza abakora AI, abafata ibyemezo n’abayobozi b’ibihugu, hagamijwe gushyiraho umurongo uhuje ku mikorere n’imikoreshereze y’iri koranabuhanga rikomeje guhindura ubuzima bw’abantu n’ubukungu bw’Isi.

Iyi nama ibaye mu gihe ubwenge bw’ubukorano bukomeje kwinjira mu nzego zitandukanye zirimo ubuvuzi, uburezi, ubuhinzi, serivisi za Leta, inganda, guhangana n’ibiza ndetse no kurinda umutekano w’amakuru.

Umukuru w’Igihugu afatanyije inshingano zo kuyobora AI for Good Global Commission n’Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’ikoranabuhanga cya Salesforce, Marc Benioff (uri ibumoso bwa Perezida Kagame ku ifoto), ndetse n’Umunyamabanga Mukuru wa International Telecommunication Union (ITU), Doreen Bogdan-Martin (uri iburyo).

Nubwo AI ifatwa nk’imwe mu nkingi z’iterambere ry’ejo hazaza, impuguke zikomeza kugaragaza ko ishobora no guteza ibibazo bikomeye birimo ikwirakwizwa ry’amakuru y’ibinyoma, ibitero by’ikoranabuhanga, kwagura icyuho cy’ubukungu hagati y’ibihugu ndetse no gusiga inyuma ibidafite ubushobozi bwo kuyibyaza umusaruro.

Raporo y’akanama kigenga ka Loni ku bwenge bw’ubukorano, yasohotse mbere y’iyi nama, yagaragaje ko iterambere rya AI ryihuta kurusha ubushobozi bwa siyansi n’ubwa za guverinoma bwo kuryumva no kurushyiriraho amabwiriza ahamye. Iyo raporo ishimangira ko uko AI irushaho gukora imirimo ikomeye kandi yigenga, ari na ko hakenewe ubufatanye mpuzamahanga kugira ngo ikoreshwe mu buryo butekanye kandi buboneye.

Ni muri urwo rwego, AI for Good Global Commission izashyira imbaraga mu kongera icyizere mu ikoreshwa rya AI, kwagura uburyo ibihugu n’abaturage bayigeraho, kubaka ibikorwa remezo bikenewe, kongera ubushobozi bw’abantu no kugabanya icyuho kiri hagati y’ibihugu byateye imbere n’ibikiri mu nzira y’amajyambere.

Ku Rwanda, kuba Perezida Kagame ari umwe mu bayobozi bakuru b’iyi Komisiyo bishimangira uruhare igihugu gikomeje kugira mu biganiro mpuzamahanga ku ikoranabuhanga. Mu myaka ishize, u Rwanda rwashyize imbere gahunda zo guteza imbere serivisi zishingiye ku ikoranabuhanga, guhanga udushya, kubaka ubushobozi bw’urubyiruko no gukoresha ikoranabuhanga mu kunoza imitangire ya serivisi za Leta no kwihutisha iterambere ry’ubukungu.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts