Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA) cyafunze inganda nyinshi zikora ibinyobwa bisembuye, zirimo Ingufu Gin Ltd na NBG Ltd, nyuma y’ubugenzuzi n’isuzuma ryagaragaje ko ibikorwa byazo bitubahirije ibisabwa n’amabwiriza agenga uru rwego.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 2 Kanama 2026, Rwanda FDA yavuze ko iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abaturage no gukomeza kugenzura ubuziranenge bw’ibicuruzwa bigezwa ku isoko.
Rwanda FDA yatangaje ko nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe ku bakora, abakwirakwiza n’abacuruza ibinyobwa bisembuye, yafashe icyemezo cyo gufunga inganda zagaragayeho kutubahiriza ibisabwa, ndetse inakuraho impushya zari zarazihawe zo gukora.
Iki kigo cyategetse kandi ko ibicuruzwa byose byakozwe n’izo nganda bihita bikurwa ku isoko, gisaba ababikora gutangira gahunda yo kubikusanya no kubivanaho.
Abakwirakwiza n’abacuruzi basabwe guhagarika ako kanya kugurisha ibyo bicuruzwa, bakabisubiza ku babibahaye cyangwa ku nganda zabikoze.
Ibinyobwa birebwa n’iki cyemezo
Mu nganda zafunzwe harimo Ingufu Gin Ltd, yakoraga ibinyobwa birimo:
- Red Waragi
- Rabiant Gin
- Ngufu Gin
- King’s Vodka
- Royal Castle Gin
- Medal Gin
- G&S Rum
- New House Potable Spirit
- Club Potable Spirit
- Hometown Potable Spirit
Hari kandi NBG Ltd, yakoraga ibinyobwa birimo:
- United Flavored Gin
- Bombastic Coconut Flavored Gin
- Ingwe Flavored Gin
- Amerikan Flavored Gin
- Maguma Gin
- Fimbo Blended Banana Brandy
Rwanda FDA yatangaje ko ibi bicuruzwa byose bigomba gukurwa ku isoko.
Izindi nganda zafunzwe
Usibye Ingufu Gin Ltd na NBG Ltd, izindi nganda zafatiwe icyemezo cyo gufungwa ni:
- SKY Drop Industries Ltd
- Africana Buffalo Ltd
- NOPA Company Ltd
- Roots Investment Group Ltd
- Rugali Agro-processing Company
- Zhonglu Industrial Liability Company Ltd
Ubutumwa ku baturage
Rwanda FDA yasabye abaturage guhita bahagarika gukoresha ibicuruzwa biri ku rutonde rwatangajwe, inasaba abakora n’abacuruza ibinyobwa bisembuye kubahiriza amabwiriza yatanzwe.
Yaburiye ko kutayubahiriza bishobora gutuma hafatwa izindi ngamba ziteganywa n’amategeko.
Iki kigo cyongeyeho ko ibikorwa byo kugenzura bikomeje, kandi ko mu gihe isuzuma rizakomeza hashobora gutangazwa urundi rutonde rw’ibindi bigo bishobora gufatirwa ingamba.
Rwanda FDA yashimangiye ko izi ngamba zigamije kurinda ubuzima bw’abaturage no kwemeza ko ibicuruzwa bigezwa ku isoko byujuje ibisabwa n’amategeko.
Iki cyemezo kije gikurikira irindi tangazo Rwanda FDA yari yasohoye rihagarika impushya zose zo gutumiza mu mahanga ethanol (neutral spirit) ndetse no kwakira ubusabe bushya bwo kuyitumiza, mu rwego rwo kurushaho kugenzura ikoreshwa ry’iki kinyabutabire mu nganda zikora ibinyobwa bisembuye.









