Polisi y’u Rwanda iri kubaka icyicaro gishya cya Polisi mu Mujyi wa Kigali, mu rwego rwo gukomeza kongerera ubushobozi ibikorwa byayo, kunoza imikorere no kurushaho guteza imbere serivisi zihabwa abaturage.
Imirimo yo kubaka iki cyicaro irarimbanyije, aho ibikorwa bitandukanye biri gukorwa ku rwego rw’ubwubatsi. Kuri ubu, hatangijwe imirimo yo gusiza ahazubakwa inyubako, mu gihe abakozi b’ikigo cy’ubwubatsi gihuriweho n’Abashinwa n’Abanyarwanda bakomeje ibikorwa bya buri munsi.
Iki cyicaro kiri kubakwa rwagati mu Mujyi wa Kigali, inyuma y’inyubako z’uruganda rwa Sulfo, hafi y’ahahoze gereza ya 1930.
Biteganyijwe ko iyi nyubako izaba imwe mu bikorwa remezo bikomeye bya Polisi y’u Rwanda, igafasha mu kunoza imitangire ya serivisi no koroshya imikorere y’inzego za Polisi zikorera mu Murwa Mukuru.
Nimara kuzura, izimurirwamo icyicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali, kuri ubu gikorera ahazwi nko kwa Nyirinkwaya.
Kubaka iki cyicaro bishimangira gahunda ya Polisi y’u Rwanda yo gukomeza kuvugurura ibikorwa remezo byayo, hagamijwe kongera ubushobozi bw’inzego z’umutekano no kurushaho kwegera abaturage binyuze muri serivisi zinoze.










