BREAKING

AmakuruUmutekano

Ngoma: Abashinzwe umutekano bahuguwe ku kurwanya inkongi z’umuriro

Kuri uyu wa 04 Ugushyingo 2026, Abagize ishami rya Polisi y’Igihugu rishinzwe kuzimya inkongi n’ubutabazi (Fire and Rescue Brigage) bahuguye abagize inzego zitandukanye z’umutekano zikorera mu Karere ka Ngoma na Kirehe uburyo bwo gukumira no kuzimya inkongi z’umuriro, bakangurirwa kugira ubumenyi n’ibikoresho by’ibanze byifashishwa mu guhangana n’inkongi mbere y’uko ikura.

Aya mahugurwa yabaye mu rwego rwo kongerera abashinzwe umutekano ubumenyi ku buryo bwo kwirinda inkongi z’umuriro, gukoresha kizimyamwoto n’ubundi buryo bw’ibanze bwo kuzimya umuriro mu gihe utangiye.

Abahuguwe barimo abashinzwe umutekano bakorera mu Karere ka Ngoma na Kirehe, barimo DASSO, Top Sec, RGL Sec, Irondo ry’umwuga n’abandi bakora mu rwego rw’umutekano, bigishwa uburyo bwo gukoresha ibikoresho byifashishwa mu kuzimya umuriro ndetse n’ingamba zafasha gukumira inkongi.

Mu gihe cy’amahugurwa, abitabiriye beretswe uburyo bwo gukoresha kizimyamwoto, kuzimya umuriro ukoresheje ikiringiti gitose mu gihe cy’umuriro ushobora kuvuka mu gikoni, ndetse n’uburyo bwo kwitwara mu gihe habaye inkongi y’umuriro.

Banakanguriwe kujya bagira amakenga mu kazi kabo ka buri munsi, kugenzura ibikoresho by’ubwirinzi bw’inkongi ndetse no kwihutira gutabara mu gihe umuriro utangiye kwaka, hagamijwe gukumira ko ukura ukangiza ubuzima bw’abantu n’ibintu.

Abitabiriye aya mahugurwa bagaragaje ko ubumenyi bahawe buzabafasha kurushaho kuzuza inshingano zabo zo kurinda umutekano w’abantu n’ibyabo, cyane cyane mu gihe bahuye n’ikibazo cy’inkongi y’umuriro.

Aya mahugurwa kandi agaragaza akamaro ko kongerera ubushobozi inzego z’umutekano mu gukumira no guhangana n’inkongi z’umuriro, kuko kwihutira gutabara no gukoresha neza ibikoresho by’ubutabazi bishobora kugabanya ingaruka z’inkongi ku buzima bw’abantu no ku bukungu.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts