BREAKING

IbidukikijeImibereho Y'AbaturageUbukerarugendo

Nyagatare huzuye ubusitani bugezweho bwatwaye miliyoni 465 Frw

Mu Karere ka Nyagatare huzuye ubusitani bugezweho bwiswe Nyagatare Urban Eco Park, bwatwaye miliyoni 465 Frw, bukazafasha abaturage n’abasura uyu mujyi kubona ahantu heza ho kuruhukira no kwidagadurira.

Ubu busitani bwubatse hafi y’Nyagatare Hospital mu gishanga cyaho, ku buso bungana na hegitari eshatu. Bwavuguruwe ku nkunga ya World Bank.

Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Nyagatare, Kakooza Henry, yavuze ko ibikorwa byo kubwubaka byarangiye, ubu hakaba hasigaye gushaka abikorera bazatanga serivisi zitandukanye muri ubu busitani.

Ati: “Umushinga wararangiye, turi gushaka abikorera baza kuhakorera. Twahashyize internet itishyurwa kandi twifuza ko abaturage bahabyaza umusaruro bakaharuhukira ndetse bakahakorera inama.”

Yavuze kandi ko bitarenze ukwezi kwa Gicurasi 2026, nibura umushoramari wa mbere azaba yatangiye gukorera muri ubu busitani kugira ngo abaturage batangire kubukoresha.

Bamwe mu baturage n’abanyeshuri biga muri za kaminuza zo muri aka karere bavuze ko bishimiye iri terambere, cyane cyane kubera internet y’ubuntu izabafasha mu bushakashatsi no mu myigire.

Bigwi Channel yavuze ko bizaborohereza kubona internet kuko mbere yabonekaga gusa ku ishuri.

Abaturage kandi bagaragaje ko ubu busitani buzabafasha kubona ahantu heza ho kwakirira abashyitsi no kuruhukira, ibintu byari bisanzwe bigaragara cyane mu Kigali.

Akarere ka Nyagatare ni kamwe mu turere dukomeje gutezwa imbere nk’utwunganira Umujyi wa Kigali, aho kamaze kubakwamo imihanda ya kaburimbo ireshya na kilometero 25, kakanabarizwamo za kaminuza, sitade n’ibindi bikorwaremezo bitandukanye.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts