Bamwe mu bahinzi babigize umwuga bo mu Karere ka Nyabihu bavuga ko gukoresha ubuhinzi bugezweho byabafashije kongera umusaruro ku buryo bugaragara, aho bamwe bavuga ko wikubye inshuro eshatu ugereranyije n’igihe bahingaga mu buryo bwa gakondo.
Kabera Pierre Célestin, umuhinzi w’ibirayi utuye mu Murenge wa Bigogwe, Akagari ka Basumba, yavuze ko mbere yahingaga mu buryo bwa gakondo, ku buso buto kandi akabona umusaruro muke.
Yasobanuye ko nyuma yo guhugurwa ku buhinzi bwa kinyamwuga no gukurikiza inama z’abajyanama mu buhinzi, umusaruro we wazamutse ku buryo bugaragara.
Ati: “Aho natangiriye guhinga mu buryo bwa kinyamwuga nkakoresha ifumbire y’imborera, ifumbire mvaruganda, nkatera imiti yica udukoko kandi byose nkabikorera ku gihe, ubu aho nezaga toni imwe y’ibirayi, mpeza toni zirenga eshatu.”
Kabera avuga ko ubuhinzi bugezweho ari imwe mu nkingi z’iterambere ry’abahinzi, asaba bagenzi be kubwitabira kugira ngo bongere umusaruro kandi bazamure imibereho yabo.
Ati: “Ndashishikariza abahinzi muri rusange guhinga kijyambere kuko ari isoko y’iterambere rirambye.”

Abahinzi baracyafite imbogamizi
Nubwo ubuhinzi bugezweho bwatumye umusaruro wiyongera, Kabera yavuze ko abahinzi bagihura n’imbogamizi zirimo izamuka ry’ibiciro by’inyongeramusaruro, ifumbire n’imiti ikoreshwa mu buhinzi, ndetse n’igabanuka ry’ibiciro by’umusaruro ku isoko.
Asanga hakenewe ubufatanye bw’inzego zitandukanye kugira ngo ibyo bibazo bibonerwe ibisubizo, bityo ubuhinzi bukomeze gutanga umusaruro ushimishije.
Akarere ka Nyabihu ni kamwe mu turere tw’u Rwanda ubuhinzi bugize igice cy’ingenzi cy’ubukungu. Gahingwamo ibihingwa bitandukanye birimo ibihingwa ngengabukungu, ibihingwa ngandurarugo, imboga n’imbuto.
Kuba abahinzi benshi bakomeje kwitabira ubuhinzi bwa kinyamwuga bifatwa nk’intambwe ikomeye mu kongera umusaruro, guteza imbere imibereho y’ingo no kugira uruhare mu iterambere ry’ubukungu bw’Igihugu.









