BREAKING

Politiki

RBA yakoze impinduka mu buyobozi, hari n’abasezerewe.

Rwanda Broadcasting Agency, ikigo cy’ igihugu cy’ itangazamakuru RBA cyasohoye itangazo rishyira mu mwanya abayobozi bashya mu nzego zacyo zitandukanye ndetse n’ irindi igaragaza abari mu buyobozi bwayo basezerewe

Mu bayobozi bashya bahawe imyanya muri kino kigo haza Bwana Divin Uwayo wagizwe umuyobozi mukuru wa Radio Rwanda n’andi maradio ya RBA harimo azwi nka radio z’ abaturage. Uyu akaba yari asanzwe muri iki kigo n’ ubundi aho yayoboraga ibiganiro bitandukaye kuri television y’ U Rwanda.

Hari kandi Nyinawumuntu Ines Ghislaine wagizwe umuyobozi wungirije wa Radio Rwanda na Radio zindi za RBA, uyu akaba yari asaznwe ari umunyamakuru kuri KT Radio.

Mu bayobozi bashya kandi harimo Munyarukumbuzi Emmanuel wagizwe umuyobozi mukuru wa Television y’ u Rwanda ndetse na Ufitinema Remy Maurice wagizwe umuyobozi wungirije wa Television y’ U Rwanda.

Rutikanga Paul wari umenyerewe mu makuru kuri television y’ U Rwanda yagizwe umuyobozi ushinzwe imikoranire n’abafatanyabikorwa ba RBA mu gihe Uwera Clarisse we yagizwe umuyobozi ushinzwe abakozi.

RBA kandi yasezereye 12 mu bari abayobozi bayo

Usibye aba bashyizwe mu myanya itandukanye, RBA kandi yasezereye abari mu buyobozi bwayo bagera kuri 12.

Nk’ uko bigaragara mu itangazo ryahawe abakorera uru rwego rw’ igihugu rw’itangazamakuru, abasezerewe barimo Sammy Gakuru wari umuyobozi w’ Imari, Ndahiro Uwase Liliane wari ushinzwe ubucuruzi no kwamamaza hamwe n’ uwari umuyamabanga w’ ikigo Asiimwe Nkunda Abel.

Hasezerewe kandi uwari umunyamategeko wa RBA Imanishimwe Marie Chantal, Tuyisenge Revocat wari ukuriye program za television y’ U Rwanda na Ntidendereza Theoneste wari umusesenguzi w’ibikorwa byo kwamamaza ndetse na Domina Kaniziyo wari umuyobozi w’Ishami rishinzwe abakozi n’imiyoborere.

Muri abo 12 RBA yasezereye harimo kandi Karemera Sylvanus wari Umwanditsi Mukuru (Chief Editor), Gashagaza Rose wari ushinzwe Iyamamazabikorwa, Hakizimana Sadah wari umuyobozi wa RC Musanze, Nkundineza Lambert wari umuyobozi wa RC Rusizi ndetse na Aldo Havugimana wari umuyobozi wa Radio Rwanda na radiyo z’abaturage.

Izi mpinduka zabaye muri RBA zije nyuma y’ igihe kitari kinini uwari umuyobozi wa television y’ U Rwanda Kennedy Dieudonne Munyangeyo yeguye kuri izi nshingano ndetse no gushyirwaho kwa Sandrine Isheja Butera nk’ umuyobozi mukuru wungirije wa RBA.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts