BREAKING

AmakuruPolitiki

Ministiri w’ Intebe yasabye urubyiruko kwirinda ibishuko

Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yasabye urubyiruko rusoje Itorero Indangamirwa, icyiciro cya 16, gukoresha neza amahirwe rufite ariko rukirinda ibishuko n’ibirangaza rushobora guhura na byo.
Dr. Nsengiyumva yabigarutseho kuri uyu wa 10 Kanama 2026, ubwo hasozwaga Itorero Indangamirwa icyiciro cya 16, ryabereye mu Kigo cy’Imyitozo ya Gisirikare cya Gabiro, mu Karere ka Gatsibo.
Minisitiri w’Intebe yavuze ko urubyiruko rw’iki gihe rufite amahirwe menshi kuko rwakuririye mu Rwanda rwongeye kwiyubaka, rutandukanye n’urubyiruko rwabayeho mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yibukije Intore ko urubyiruko rwabohoye igihugu rwari rufite inshingano zikomeye zo gusana igihugu cyari cyarasenywe na Jenoside, kugarura ubumwe bw’Abanyarwanda no gushyiraho umusingi w’iterambere u Rwanda rwubakiyeho uyu munsi.

Yagize ati: “Ibyo igihugu cyanyu kibasaba bitandukanye n’ibyo urubyiruko rwabohoye igihugu rwasabwaga. Bo basanze u Rwanda rwarasenywe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko ubutwari bwabo bwagaragariye mu kongera kubaka igihugu bundi bushya, kugarura ubumwe bw’Abanyarwanda, no gushyiraho umusingi w’iterambere u Rwanda ruriho uyu munsi.”

Yavuze ko urubyiruko rw’iki gihe rufite inshingano zo kurinda ibyagezweho no kubyongera, kugira ngo u Rwanda rukomeze gutera imbere.

Minisitiri w’ Intebe yakomeje agira ati: “Mwe mubyirutse u Rwanda rwarongeye kwiyubaka, rufite amahirwe menshi ndetse n’ejo hazaza hatanga icyizere. Inshingano zanyu rero ni ukurinda ibyagezweho no kubiteza imbere mukageza igihugu ku ntera irenze kure cyane aho kiri uyu munsi.”

Hari amahirwe menshi, ariko hari n’ibishuko

Minisitiri w’Intebe kandi yagaragaje ko nubwo urubyiruko rufite amahirwe menshi, rufite n’akazi ko guhitamo neza mu byo ruzahura na byo mu buzima.
Yabasabye kutazatwarwa n’ibibarangaza cyangwa ibishuko, ahubwo bagakoresha indangagaciro n’ubutore bungukiye mu Itorero mu gufata ibyemezo.

Yagize ati: “Hari amahirwe menshi urubyiruko nkamwe mufite yo kubyaza umusaruro, ariko kandi nagira ngo mbibutse ko hari n’ibibarangaza byinshi n’ibishuko byinshi. Kenshi muzasanga gukora igikwiye bisa n’ibigoye ariko aho ni ho indangagaciro n’ubutore bwanyu buzagaragarira.”

Intore 769 zasoje icyiciro cya 16

Itorero Indangamirwa, icyiciro cya 16, ryitabiriwe n’intore 769, zirimo abakobwa 315 n’abahungu 454.
Izi ntore zatorejwe mu Kigo cy’Imyitozo ya Gisirikare cya Gabiro, aho zahawe inyigisho n’imyitozo bitandukanye birimo kunoza ururimi rw’Ikinyarwanda, kwiga no gusigasira indangagaciro na kirazira by’umuco Nyarwanda, kurasa ndetse n’ibindi by’ibanze bya gisirikare.
Abitabiriye iri torero bakomoka mu byiciro bitandukanye by’urubyiruko, birimo Abanyarwanda baba cyangwa biga mu mahanga, abanyeshuri bo mu mashuri mpuzamahanga yisumbuye, abanyeshuri ba kaminuza ndetse n’abitwaye neza mu Rugerero rw’Inkomezabigwi, icyiciro cya 13.
Aba 769 biyongera ku bandi 5,216 bamaze gutozwa mu byiciro 15 byabanje by’Itorero Indangamirwa.
Itorero Indangamirwa rigamije gukomeza kubaka urubyiruko rufite indangagaciro, ubwitange n’ubushobozi bwo kugira uruhare mu iterambere n’imibereho myiza y’igihugu.

   

 

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts