BREAKING

Imyidagaduro

Perezida Kagame yakiriye Steve Harvey wamamaye muri Miss Universe

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye Steve Harvey, icyamamare mu ruganda rw’ imyidagaduro muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika

Broderick Steve Harvey w’ imyaka 67 y’amavuko  ni umwanditsi w’ ibitabo , umunyarwenya, umukinnyi wa filime ndetse akaba n’umuyobozi w’ibiganiro bitandukanye bikomeye kuri ku bitangazamakuru muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu mugabo w’ ikimenyabose mu myidagaduro ku isi yakiriwe na Nyakubahwa Pezezzida w’ U Rwanda Paul Kagame mu ruzinduko yagiriye mu Rwanda.

Ku rubuga rwe nkoranyambaga rwa Instagram, Steve Harvey akaba yasangije abamukurikira barenga miliyoni icumi ubutumwa buvuga uburyo yishimiye guhura n’ umukuru w’ igihugu Paul Kagame.

Ubutumwa Steve Harvey yanyujie kuri Instagram

Steve Harvey yageze mu Rwanda kuwambere tariki 18 Ugushyingo 2024, akaba yarasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi ndetse anatembera  ibice bitandukanye by’ umugi wa Kigali .

Ku myaka 23y’ amavuko nibwo Steve Harvey yatangiye  kumenyekana ubwo yatangiraga kugaragara mu bitaramo byo gusetsa bizwi nja Stand Up Comedy. Nyuma y’aho yagiye kandi akomereza mu kuyobora ibiganiro kuri za television ndetse n’ ibitaramo bitandukanye kugeza munsi wa none aho ari umwe mu bubashywe cyane muri ruganda rw’ imyidagaduro muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika no ku isi muri rusange

Steve Harvey yahuye na Perezida Pau Kagame

Stevey Harve ubu ni we uyobora amarushanwa yo gutanga ibihembo bya Miss Universe, ndetse akaba muri iki gihe ari na we uyobora ibiganiro bikomeye bitandukanye nka Steve on watch ndetse  n’icyitwa Judge Steve Harvey n’ ibindi.

Uyu mugabo kandi n’ umwanditsi w’ ibitabo, akaba amaze nkwandika ibirimo ikitwa Act like a Lady, Think like a Man’ n’ ibindi.

N’ aho nk’ umukinnyi wa Film, Steve Harvye yagaragaye muri nyinshi zamamaye nka The Fighting temptentions, Love don’t cost a thing na You got served.

Steve Harvey ubwo yari ayoboye Miss Universe yabereye muri Thailand muri 20218

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts