BREAKING

Imyidagaduro

Alyn Sano yateguje album ye ya kabiri

Alyn Sano yatangaje ko ari gutegura album ye ya kabiri izakurikiraho iya mbere yise Rumuri, nyuma yo kuva muri Leta zunze ubumwe z’Amerika aho yari amaze igihe.

Alyn Sano yavuze ko ari gukora ku ndirimbo nyinshi azatoranyamo izizajya kuri iyo album nshya, anatangaza ko izaba iriho bamwe mu bahanzi batandukanye barimo Savara wo muri Kenya.

Yagize ati: “Mfite indirimbo zigera kuri 50 ndi gushaka gutoranyamo izizaba ziri kuri album. Sindamenya umubare neza w’izo nzifashisha ariko uyu mwaka ndayiha abakunzi banjye. Ni album igaruka ku buzima bwanjye ariko bwa rusange, nizera ko abantu bazaryoherwa kuko iyo bibaye album nta mikino ngira.”

Uyu muhanzi yavuze ko mbere yo gushyira hanze iyi album, azakomeza kugenda asohora indirimbo zitandukanye zo gukomeza gusangiza abakunzi be ibikorwa bye bishya.

Ibi Alyn Sano abitangaje mu gihe aherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise Ntibikunda, yakoreye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari amaze iminsi.

Alyn Sano yateguje album ye ya kabiri

Alyn Sano ni umwe mu bahanzikazi bagezweho mu Rwanda, wamamaye mu njyana ya R&B na Afro-Pop kubera ijwi rye rituje ndetse n’indirimbo ze zibanda ku rukundo n’ubuzima bwa buri munsi.

Uyu mukobwa amaze imyaka umunani mu muziki, aho yatangiye ibikorwa bye mu 2018 mbere yo kwamamara cyane binyuze mu ndirimbo zirimo Biryoha bisangiwe, Sakwe Sakwe, Boo and Bae n’ izindi.

Mu rugendo rwe rwa muzika, Alyn Sano yagiye akorana n’abahanzi banyuranye bo mu Rwanda no hanze yarwo, ibintu byamufashije kwagura ibikorwa bye no gukomeza kwigarurira abakunzi benshi b’umuziki.

Boo and Bae, indirimbo ya Alyn Sano

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts