BREAKING

Politiki

Abagera ku 154 muri Polisi y’ igihugu bashyizwe mu kiruhuko cy’ izabukuru abandi barasezererwa

Mu itangazo yasohoye, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo ba komiseri barindwi bashyizwe mu kiruhuko, aho umubare munini ugizwe n’abashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru, mu gihe abandi basezerewe.

Itangazo Polisi y’u Rwanda yashyize hanze kuri iki Cyumweru, yavuze ko ba komiseri bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru barimo CP Denis Basabose, ACP Celestin Twahirwa, ACP Elias Mwesigye, ACP Eugene Mushaija, ACP Tom Murangira, ACP David Rukika na ACP Michel Bayingana.

Abandi bashyizwe mu kiruhuko barimo ba ofisiye bakuru 15, ba ofisiye bato 22, abapolisi bato 96.

Uretse abashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru, hanasezerewe abapolisi 13 ku mpamvu z’uburwayi n’umwe wasezerewe ku mpamvu zindi zitandukanye.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts